Rulindo: Umusore yatawe muri yombi akekwaho gufata ku ngufu mushiki we

Mu mpera z’icyumweru gishize niho aya mahano yarabereye mu karere ka Rulindo, umurenge wa Kinihira, mu kagali ka Marembo, Umudugudu wa Kigali, Umusore witwa Nkunzimana Theogene w’imyaka 18, yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gufata kungufu mushiki we bavukana witwa Akimanimpaye Florence ufite imyaka 7.



Aganira na Igicumbi News Umunyanabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Marembo yemeye ko uyu musore ko koko yatawe muri yombi aho akurukiranyweho icyaha cyo gufata mushiki we kungufu. Ati: “Nibyo koko Nkunzimana Theogene akurukiranyweho icyaha cyo gufata mushiki we kungufu  byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ubungubu umwana wafashwe yajyanywe kwa muganga na nubu Hategerejwe ibizemezwa no kwa muganga”.

Gitifu Kandi yakomeje avuga ko uyu musore ntakindi kibazo cy’ubuzima yari afite kuburyo cyaba cyaramuteye aya mahano.

Kanda hasi ukurikire iyi nkuru kuburyo burambuye:

Amakuru agera ku Igicumbi News avuga ko Nkunzimana Theogene afungiye kuri RIB station ya Kinihira mugihe iperereza rigikomeje.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: