Rulindo: Umusore yishe mukase amukubise agafuni
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 werurwe 2022, ahagana mu saa saba z’amanywa nibwo umusore w’imyaka 18 y’amavuko wo mu karere ka Rulindo, umurenge wa Kinihira, mu kagari ka Karengamazi yahengereye Uwari mukase we avuye mu kiraka cyo gusoroma icyayi ahita amwica.
Habumuremyi Emmanuel, unumunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Karengamazi yabwiye Igicumbi News uko byagenze. Agira ati: “Nyakwigendera yari nkaho ari mukase w’uyu musore kuko se yarafite abagore babiri, yahengeye avuye gukora ikiraka mu cyayi amukubita agafuni abarapfuye”.
Emamanuel yakomeje avuga ko icyabimuteye kitaramenyekana kuko nta n’amakimbirane bajyaga bagirana kandi ko bari babanye neza,
Yanakomeje agira abantu inama yuko “Ntago aribyiza kuvutsa ubuzima mugenzi wawe, dukwiye kujya tworoherana ukumva ko mugenzi wawe ari nkawe Imana yamushyizeho ariyo igomba kumukuraho, rero ugiranye ikibazo n’undi abakwiye kugana ubuyobozi bukamufasha bigakemuka”.
Kuri ubu uyu musore ukekwaho ubwicanyi ari mu maboko y’Urwego rw’ubugenzacyaha(RIB), sitasiyo ya Kinihira.
HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News