Rulindo: Ababyeyi basiganiye gutanga Mituweli none umwana wabo arembejwe n’uburwayi bw’Impyiko n’ibihaha

Ishimwe Emmanuel, utuye umwana w’imyaka 17, wo mu karere ka Rulindo,mu Murenge wa Rukozo, Akagari ka Mbuye, mu mudugudu wa Mujebe, arasaba ubufasha kugirango yivuze indwara y’impyiko ndetse n’iy’ibihaha avuga ko amaranye imyaka igera muri itanu yarabuze uko ayivuza dore ko avuga ko kuba nta bwisungane mu kwivuza(mitiweli) afite nabyo biri mu byamubereye inzitizi kuko yabuze uko yivuza.

Uyu mwana avuga ko avuka mu muryango w’abana icyenda, ariko se na nyina bamaze imyaka icyenda batandukanye, kuri ubu bakaba basiganira kubagurira Mituweli, ibyo avuga ko biri mu bituma atabona ubuvuzi.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na Igicumbi News, uyu mwana avuga ko nibura abonye icyiciro cy’ubudehe byamuha amahirwe yo kwivuza ndetse yahigira n’undi muntu w’umugiraneza wamuha ubufasha akaba yabona uko yivuza, ariko ntibyakunda kuko nta mwana uhabwa icyiciro cy’ubudehe ku giti cye.



Ati: “Nagize ikibazo cy’uburwayi narwaye impyiko n’ibihaha ariko rero uko byagenze ababyeyi banze kuntangira mitiweli ngo mbashe kwivuza, mbona rero bitewe nuko turi benshi mu muryango kandi bari mu cyicyiro cya gatatu none tukaba tudafite mitiweli, nanjye ntahantu nabona nakura amafaranga yo kwivuza bikangora rero nasabye n’icyiciro cyanjye bambwira ko mfite imyaka micye batakimpa kubera mfite imyaka cumi n’irindwi.”

Uyu mwana yakomeje avuga ko kuba nyina yaratandukanye na se umubyara aribyo byabaye imbaratutso yo kuba yabura uburyo yivuzamo.

Ati: “Papa na Mama baratandukanye ariko ntabwo batandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko barananiranwe buri wese aba ukwe, sinzi ukuntu byagenze nanjye gusa papa asa nkaho afite ikibazo mu mutwe uretse ko nawe nta mitiweli afite ngo ajye kwivuza bigeraho bikamuhindukana.”

Bamwe mu baturage bazi uyu mwana bagiye bavuga ko  uyu mwana akwiye gufashwa cyane kuko ababaje cyane Kandi akaba afite uburwayi bumuremereye kandi nyamara uyu mwana avujwe yakira.



Ni mugihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mbuye, k’umurongo wa telephone ubwo yavuganaga n’umunyamakuru wa Igicumbi News, yavuze ko uyu mwana yakwegera Akagari anyuze mu mudugudu agafashwa.

Ati: “Yavugana no mu mudugudu bakareba niba koko atishoboye kuko ndumva ntari kumwibuka neza. N’ubungubu turi mu nama y’ibijyanye n’ibya mitiweli y’imiryango itishoboye, ubwo nyine iyo bimeze gutyo umudugudu uricara n’abafatanyabikorwa ndetse n’abagira icyo bafasha umuryango ukwiye gutangirwa mitiweli”.

Nyuma yo kumva icyo ubuyobozi bw’akagari buvuga kuri ikibazo, Igicumbi News yavuganye n’umubyeyi w’uyu mwana avuga ko bitashoboka ko atanga mitiweli kandi ise ahari gusa yemera ko umwana koko afite uburwayi bukomeye.

Ati: “Asa nk’ubimaranye iminsi kuko hashize nk’ukwezi ataka, umugabo ntitubana nibereye ahanjye nawe ari ahe, ari mu mutungo we nanjye ndi m’uwundi, nkabana n’abana, aho ntashoboye rero bananirije bavuga ngo ni ntange mitiweli, ntayo nabona, rero ndi guca inshuro ngo abana baticwa n’inzara, unatange mitiweli y’umugabo n’abana bakuru?.”

Uyu mubyeyi yavuze ko na gitifu w’akagari yamugezeho ariko agakomeza kuzinzika ikibazo cye nyamara hashize imyaka irenga icyenda atabana n’umugabo we.”

Kuba hatari kumvikina ku muryango wa Ishimwe Emmanuel, ngo abashe kubona ubufasha bwo kwivuza biri mu bikomeje kubabaza bamwe mu baturage baganiriye na Igicumbi News bagasaba ko ubuyobozi bwabishyiramo imbaraga akabona Mituweli.

Hagati who ushaka gufasha uyu mwana akivuza wahamagara iyi nimero y’umunyamakuru wa Igicumbi News akabahuza: +250783684019, yitwa Emmanuel Niyonizera.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author