Rulindo:Mu mwaka umwe Abana 13 bo mu murenge 1 bamaze kubasambanya
Abana 13 bo mu murenge wa Rukozo, mu karere ka Rulindo, bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gihe kitageze ku mwaka umwe.
Nkuko bitangazwa na bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rukozo, ndetse n’ubuyobozi, baravuga ko hari icyakorwa abakora ibyaha byo guhohotera abana bakajya bahanwa.
Ibi byavuzwe mu gikorwa cyo gusoza iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, cyabereye ku rwego rw’umurenge wa Rukozo, mu kagali ka Buraro, Umudugudu wa Murwa.
Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Rukozo, Akagali ka Buraro babwiye Igicumbi News, ko hakwiye kugira igikorwa abantu bagaragarwaho guhohotera abangavu bagakurikiranwa kuko babicira ejo heza.
Yakomeje avuga ko kandi n’abagabo bashobora guhohoterwa ariko ikibazo kikaba kuba batabigaragaza bitewe nuko bahunga ingo zabo Aho kugirango babigaragaze.
Rusanganwa Alexis Imboni y’Imiyoborere myiza mu murenge wa Rukozo, Akaba n’umukangurambaga w’ibikorwa byo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri uyu murenge, avuga ko imibare igaragaza ko igikorwa kihohoterwa mu murenge wa Rukozo, abana 13 basambanyijwe batari buzuza imyaka y’ubukure.
Ati: “Mu mibare dufite igaragaza ko mu murenge wa Rukozo, hagaragayeyo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Aho abana 13 basambanyijwe ku ngufu batari buzuza imyaka y’ubukure ariko byumwihariko mu kagali ka Buraro hagaragaramo abana 5 urumva ko rero hakenewe ubukangurambaga ndetse n’abagaragawaho gukora ibi byaha bagakurikiranwa Aho baba bari hose”.
Kuri uyu wa Gatanu, Tariki ya 10 Ukuboza 2021, nibwo mu gihugu hose hasojwe igikorwa cy’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: