Rulindo:Umwalimu aravuga ko arimo gutotezwa abeshyerwa gutanga amakuru kuri Radio Ishingiro
Umwalimu witwa Nsanzumuhire Alexis wigisha kuri GS Rubona mu karere ka Rulindo , aravuga ko arimo gutotezwa n’ubuyobozi bw’ikigo bumubeshyera ko yatanze amakuru kuri Radio Ishingiro ajyanye no kuba abana birirukanwa kubera ko batatanze amafaranga yo kurya ku ishuri ,ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo buvuga ko ikibazo cy’uyu mwalimu kigomba gukemurirwa ku murenge byakwanga akaba aribwo bugikurikirana.
Tariki 21 kanama muri uyu mwaka nibwo umunyamakuru wa Radio Ishingiro yahuye n’abana birukanywe kuri GS Rubona , mu murenge wa Kisaro,mu karere ka Rulindo bazizwa ko batatanze amafaranga yo kurya ku ishuri ,icyo gihe bagaragazaga ko bibangamiye imyigire yabo,nyuma yo gukora iyo nkuru umwalimu witwa NSANZUMIHIRE ALEXIS avuga ko yatangiye gutotezwa n’ubuyobozi bw’ikigo bumuziza ko ariwe ushobora kuba yaratanze ayo makuru nubwo umunyamakuru wavuganye n’abanyeshuri atari anasanzwe aziranye nawe ndetse batigeze banahura icyo gihe.
Kuri ubu mwalimu Alexis kuva icyo gihe aravuga ko byatangiye kumugiraho ingaruka zitandukanye.arigira ati:’’hari inkuru Radio Ishingiro yatambukije ariko kuva icyo gihe batangiye kumbeshyera ngo ninjye wabibwiye abanyamakuru none ndimo ndatotezwa ,akantu kose kabaye mu kigo ,umuyobozi w’ikigo avuga ko arinjye ubiteye,ndakererwa ndi kumwe n’abandi barimu akaba arinjye uhanwa ,ibi byanatumye umugore wanjye agira ihahamuka ubu ararwaye bitewe n’uburyo abona ndimo kurenganywa’’.
uyu mwalimu akomeza avuga ko kuva icyo gihe yatangiye kwandikirwa amabaruwa asabwa ibisobanuro, muzo dufite kopi zigera kuri eshatu harimo iyatanzwe tariki 16 nzelii isinyweho n’umunyamanga shingwabikorwa w’umurenge wa Kisaro Kabayiza Alcade.
Impamvu yanditse kuri iyo baruwa arinayo nyirabayazana yo gushinjwa ko yazanye itangazamakuru ,bamusabaga gutanga ibisobanuro kubyo yashinjwaga binyuranye birimo kwivanga mu inshingano no gutanga amakuru Atari yo mu kigo ,bikagira ingaruka mu kudidindiza ireme ry’uburezi rya GS RUBONA .
Umwe aragira ati:’’twari turi mu mahugurwa umuyobozi w’umuyobozi w’ikigo aratubwira ngo nitukajye twivanga mu nshingano zitatureba ahita atanga urugero rya Alexis ngo yabikoze atanga amakuru mu kigo atariyo”.
Undi aragira ati “rwose Alexis baramutoteza kuva bamushinja ko yatanze amakuru kandi ibibazo yigeze kugirana n’ubuyobozi bw’ikigo byari byarakemutse ,tukaba twifuza ko ubuyobozi bwo hejuru bwaza tukaganira kuri iki kibazo”.
Umuyobozi w’ikigo cya GS Rubona Musabyemariya Judith ushinjwa gutoteza umwalimu ku kuba yarazanye abanyamakuru bakaganira n’abanyeshuri arabihakana akavuga ko kibazo cyazanywe na comite y’ababyeyi ati:Icyo kibazo n’ababyeyi bakigaragaje muri komite ya Discpline ibyo kuvuga ko aringe ubigarukaho ni ukumbeshyera ahubwo uriya mwalimu afite andi mu kazi yuriraho agashaka kuyasibanganya”.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel aravuga ko nta muntu wakagombye gutotezwa kubera ko yavuganye n’itangazamkuru ,yongeraho ko niba uyu mwalimu arimo gusabwa ibisobanuro yabatinga ,yarengana akiyambaza ubuyobozi bw’akarere. Yagize ati:”uwo mwalimu niba barimo gusaba ibisobanuro nabitange ,ni bamurenganya twebwe ntabwo tuzamurenganya,ikindi kandi ntago umwalimu yakagombye kuzizwa ko yavuganye n’itangazamakuru kereka yiyitiriye ko ari umuyobozi w’ikigo”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kisaro aravuga ko kuri uyu wa gatanu agiye kugirana inama n’abarimu ba GS Rubona kugirango bakemure iki kibazo.
“Kuri uyu wa gatanu njyiye kugirana inama n’abarimu kugirango dukemure iki kibazo”.
Dukurikije ibyagiye bivugwa n’abakorera mu kigo cya GS Rubona usanga hari ikibazo cy’amakimbirane amaze igihe atutumba ariko ntakemurwe , kuri uyu wa gatanu hari icyizere ko ubuyobozi bw’umurenge bushobora kugikemura dukurikije ibyo bwatangaje.
Source :Radio Ishingiro
Bizimana Desire/igicumbinews.co.rw