RURA igiye guhindura ibiciro by’ingendo rusange

Urwego ngenzura mikorere (RURA), rwemeje ko kuri uyu wa Kane aribwo amabwiriza mashya y’ingendo azatangira kubahirizwa, kugirango hanozwe uburyo bw’ingendo hirindwa COVID-19, hanategurwe ibiciro bishya.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa mbere, muri bimwe mu byemezo yafashe hakaba harimo ko imodoka zifite imyanya y’abagenzi bicaye gusa, zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abantu zemerewe gutwara, naho izifite imyanya y’abagenzi bicaye n’abahagaze, zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abantu bicaye na 50% by’abantu bahagaze.

Ni amabwiriza aje akuraho ayubahirizwaga guhera muri Gicurasi, ubwo hemezwaga ko gutwara abantu mu buryo rusange cyangwa ibinyabiziga by’abantu ku giti cyabo byemewe, ariko hagatwarwa 50% by’abagenzi.

Icyo gihe ibiciro by’ingendo byiyongereyeho 31.8Frw ku kiro metero mu mujyi wa Kigali na 30.8 Frw ku kilometero mu ntara, kubera ko umubare w’abagenzi mu modoka wari ugabanyijwe.

Umuyobozi mukuru wa RURA, LT Col Patrick Nyirishema, yabwiye kimwe mu binyamakuru byandikira hano mu Rwanda ko amabwiriza mashya yo gutwara abagenzi ku bushobozi bwa 100% azatangira kubahirizwa kuri uyu wa kane.At: “Bizatangira kubahirizwa ku wa kane, kuko dukeneye gutanga amabwiriza yo kwirinda icyi cyorezo n’ibiciro bishya. Ibiciro birahinduka, ntago duteganya ko bisubira aho byari biri kuko n’ubundi biriya biciro byagiyeho mu ntangiriro za 2018, mu kwezi kwa gatatu twagombaga kuba twarahinduye ibiciro ariko byahuriranye n’icyorezo.”

Yakomeje agira ati: “imibare n’ibindi byose byari byarakozwe, ni uko tutabishyize mu bikorwa kubera icyorezo cyahise cyizamo, ariko byose tugomba kubyigaho uyu munsi uko bimeze, tukareba amabwiriza azashyirwaho kuko abantu 100% mu modoka bivuzeko n’amabwiriza tugomba kuyasubiramo mu kwirinda icyorezo.”

Mu mabwiriza asanzweho ni uko abantu bose bagomba kwishyura urugendo bakoresheje ikoranabuhanga, bakabanza gukaraba mbere yo kujya ahategerwa kandi buri wese akaba yambaye agapfukamunwa kandi neza.

Mu gihe amabwiriza mashya ya RURA ataratangazwa, hari ibigo bimwe bitwara abagenzi byazindutse bitwara abagenzi buzuye imodoka bitandukanye nuko byari bisanzwe, bigendeye ku mabwiriza ya sohotse n’ijoro mu byemezo by’inama y’abaminisitiri.

Nyirishema yakomeje agira ati: “Tumaze kuganira n’abagenzuzi, barimo kumenyesha ibigo bitwara abagenzi kugirango bihangane bizatangire ku wa kane, ariko urmva hari uwazindutse abikora ku berako itangazo ryasohotse mu ijoro.”

Ubwo inama y’Abaminisitiri yafataga ingamba nshya ku ngendo, yemeje ko amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na RURA.

Aime Confiance/Igicumbi News