RURA yatangaje ibiciro bishya bya Lisansi na Mazutu

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko guhera ku wa 4 Gicurasi 2020, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyahindutse, aho litiro ya lisansi yagabanutseho 123 Frw naho mazutu igabanukaho 148 Frw kuri litiro.

Itangazo RURA yashyize hanze kuri iki Cyumweru, rivuga ko igiciro cya lisansi mu Mujyi wa Kigali kitagomba kurenza 965 Frw kuri litiro naho icya mazutu ntikirenze 925 Frw kuri litiro.

Impinduka mu biciro by’ibikomoka kuri peterori rishingiye ku ry’ibiciro byo ku isoko mpuzamahanga. Ibicuruzwa bigezwa mu Rwanda biba biba byaratumijwe ku isoko mpuzamahanga nko mu mezi abiri ashize.

Ibi biciro bishya bigiye gusimbura ibyagiyeho ku wa 3 Werurwe 2020, aho igiciro cya lisansi i Kigali cyari 1088 Frw kuri litiro naho icya mazutu kiri ku 1073 Frw.

Ibiciro by’ibikomoka kuri peterori bishobora gukomeza kugabanuka cyane ko no ku isoko mpuzamahanga byagiye hasi cyane.

Ku wa 20 Mata 2020 nibwo ku isoko rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igiciro cy’akagunguru ka peteroli icukurwa muri icyo gihugu (West Texas Intermediate, WTI) cyageze munsi y’idolari zeru.

Ku nshuro ya mbere mu mateka y’urwego rwa peteroli, nibwo igiciro cy’agakunguru ka peteroli icukurwa muri Amerika kagiye munsi y’idolari zeru, gatangira kugurwa – 37.63. Iyo ibiciro byageze muri kuramo, biba bivuze ko umuguzi agomba guhabwa amafaranga kugira atware icyo ucuruza.

Peteroli yabaye nyinshi ku buryo aho kuyibika hari hatangiye kuba hato, bituma abari bafite igurishwa ku masezerano yagombaga kurangira ku wa 21 Mata, bakora ibishoboka ngo bayikureho. Abasesenguzi bagaragaza ko banze kwishyiraho ikiguzi cyo kuyitwara no kuyibika, ngo igezwe Cushing muri Oklahoma ahari ibigega binini.

Byatumye ahubwo bishyura abantu kugira ngo bayibakure mu biganza. Ubusanzwe amasezerano agenderwaho mu gushyira peteroli ku isoko agenda ahana intera y’ukwezi. Ikibazo cy’ububiko cyagize uruhare rukomeye mu kugusha igiciro, kuko nka peteroli izagurishwa ku masezerano azageza ku wa 19 Gicurasi yo yari ikigurwa $20.43, iyo ku masezerano agera muri Nyakanga yo yagurwaga $26.18.

@igicumbinews.co.rw