RURA yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego Zimwe z’Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli bitangira gukurikizwa kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Kanama 2024, saa Moya z’umugoroba.

Ibi biciro bishya bigaragaza ko Lisansi ariyo yamanutse gusa kuko yavuye ku 1663 ishyirwa ku 1629Frw, Litiro ya Mazutu yo yagumye ku 1652Frw. RURA ivuga ko ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda rishingiye ku ihindagurika ry’ibiciro byabyo ku rwego mpuzamahanga.




@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author