RURA yatangaje ibiciro bishya by’ingendo kuri Moto

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ingendo za moto muri Kigali bizatangira kubahirizwa ku wa 15 Kanama 2020, ari nayo tariki abamotari bose bagomba gutangiriraho gukoresha utumashini tw’ikoranabuhanga twa mubazi mu kwishyuza abagenzi.

RURA yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki 5 Kanama 2020.

Umuyobozi wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, yatangaje ko guhera tariki 15 Kanama 2020, abamotari bose bo muri Kigali bazatangira gukoresha utumashini tw’ikoranabuhanga twa mubazi mu kwishyuza abagenzi hatabayeho guciririkanya.

Yavuze ko ari gahunda imaze imyaka ibiri itegurwa ndetse yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yabaye muri Mata 2019.

Nyirishema yavuze ko guhera ku wa 15 Kanama, ibilometero bibiri bya mbere bizajya byishyurwa 300 Frw, ibindi birenzeho bikishyurwa 133Frw kuri kilometero.

Igihe bibayeho ko umugenzi ahagarara mu nzira umumotari akamutegereza, iminota ya mbere 10 ni ubuntu ariko yarenga agatangira kwishyura 21 Frw ku munota. Igihe basubukuye urugendo bazongera babarire kuri bya biciro.

Ati “Iyi ni gahunda tumaze igihe kirekire dutegura ndetse na mbere yuko tujya mu cyorezo twagize inshuro nyinshi tuganira n’abamotari. Iyi gahunda izubahirizwa guhera itariki 15 Kanama 2020, abamotari bose bakorera muri Kigali ntabwo bazaba bemerewe gukora igihe badafite mubazi.”

“Mu Ntara iyi gahunda irateganyijwe ariko ntabwo igihe cyaho kiragera, turifuza yuko tubanza tukanoza iyi gahunda muri Kigali hanyuma ubwo n’amasomo tuziga mu byo tuzaba twakoze i Kigali azadufasha kumenya n’uko mu ntara tuzayigezayo.”

Yavuze ko ikigamijwe ari uguteza imbere uburyo bwo gutwara abantu kuri moto, budasigaye inyuma mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Ubwo buryo buzakuraho ibijyanye no guciririkanwa kandi ngo ibiciro byagenwe ntawe bizahendesha.

Ku bijyanye n’umutekano nabwo ngo uzarushaho kuba ucunzwe neza ku mpande zombi kuko habayeho ikibazo bakwifashisha amakuru yabitswe na mubazi. Ni muri gahunda kandi yo guca guhererekanya amafaranga mu ntoki.

Ati “Iyo umugenzi asanze nta mafaranga afite ahagije ushobora kwiyambaza undi muntu uri kure akamwishyurira akoresheje Mobile Money.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga bizatuma abakora uwo mwuga biganjemo urubyiruko, bagirirwa icyizere cyo kuba bahabwa inguzanyo n’ibigo by’imari kuko uko binjiza biba bigaragara.

Ati “Hari binyinshi twizeye tuzafatanya mu ikoranabuhanga muri wa mujyi ukoresha ikoranabuhanga kandi usukuye.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yasabye abamotari kubahiriza itariki iteganyijwe ku buryo batazagorana mu kubahiriza ayo mabwiriza.

Ati “Mu rwego rwo kubahiriza ayo mabwiriza nta wukwiriye kuza mu muhanda adafite mubazi, ni ikintu gikomeye cyane. Amakuru dufite ni uko iyi gahunda imaze igihe bayihuguriwe, habayeho inama nyinshi zitandukanye, bakwiye kumva rero ko itariki ikwiye kugera gahunda zabo bazinogeje.”

CP Kabera yasabye n’abagenzi kubahiriza ibyemezo byafashwe kugira ngo bafashe n’ababishyira mu bikorwa.

Mu rwego rwo korohereza abamotari, ntabwo mubazi bazishyura mbere yo kuzihabwa. Bazihabwa nk’inguzanyo bishyura mu myaka ibiri. Mubazi igura ibihumbi bisaga 200 Frw.

Abamotari ibihumbi 19.5 mu bihumbi 26 bari muri Kigali bamaze kugura mubazi kandi biyongera umunsi ku munsi. Muri rusange mu Rwanda hari abamotari babarirwa mu bihumbi 46.

Uhereye ibumoso: Umuyobozi wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema; uw’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera mu kiganiro n’itangazamakuru cyatangarijwemo ibiciro bishya by’ingendo

Itangazo rya RURA rivuga ku mpinduka z’ibiciro by’ingendo mu Mujyi wa Kigali
@igicumbinews.co.rw

About The Author