RURA yatangaje Impamvu ibiciro by’ingendo hamwe byiyongereye aho kugabanuka nk’uko byari byitezwe

Abamaze iminsi bakora ingendo mu modoka rusange bari bamaze kumenyera ibiciro biri hejuru, kubera ko imodoka zari zaragabanyirijwe abagenzi zitwara. Ubwo zemererwaga noneho gutwara abagenzi 100% bicaye, benshi bahise bumva ko ibiciro bigiye kujya hasi.

Kuri uyu wa 14 Ukwakira nibwo Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ko ibiciro by’ingendo byagabanyijwe, mu Ntara biva kuri 30.8 Frw kuri kilometero bigera kuri 25.9 Frw, mu Mujyi wa Kigali biva kuri 31.9 Frw bigera kuri 28.9 Frw.

Ubwo ibiciro byamaraga gutangazwa, byagabanutse ku rwego ruringaniye, ariko hari bimwe mu bice ibiciro byiyongereye bikajya hejuru y’amafaranga byariho mu mezi ashize, nyuma yo kuvugururwa kubera Covid-19.

Harimo nk’urugendo Kimironko-Nyabugogo aho cyari kuri 383Frw none cyashyizwe kuri 390Frw, ndetse na Zindiro -Kimironko cyavuye ku 157Frw kigera kuri 159Frw.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi n’iterambere muri RURA, Dr Benjamin Rutimirwa, yavuze ko ubwo inama y’abaminisitiri yemezaga ko imodoka zitangira gutwara abagenzi 100% bicaye bijyanye n’ubushobozi bw’imodoka aho kuba 50% yari imenyerewe, n’ibiciro byagombaga kugabanuka.

Ati “Ubwo biravuga ko niba abagenzi bariyongereye, n’ikiguzi kigomba kugabanuka kubera ko abagomba kwishyura baba babaye benshi kuruta abo imodoka yari isanzwe itwara. Iyo ni yo mpamvu nyamukuru yatumye igiciro kigabanuka ugereranyije n’igiciro cyakurikizwaga muri ibi bihe bya Covid-19.”

Dr Rutimirwa avuga ko Covid-19 yageze mu Rwanda hari gahunda yo kuvugurura ibiciro by’ingendo, kuko ibyari bihari byari ibyo mu 2018 kandi byagombaga kuvugururwa, kugira ngo bijyane n’ibihe kimwe n’ishoramari rikenewe muri uru rwego. Ni igikorwa cyagombaga kuba muri Werurwe.

Ubwo COVID yageraga mu Rwanda, hashyizweho ibiciro bijyanye no kuba abantu bahana intera bijyanye n’ibihe bidasanzwe, kurusha guhuzwa n’ubucuruzi muri rusange.

Dr Rutimirwa yakomeje ati “Mu ngamba zo kuyirinda, hari na gahunda yo kugabanya umubare w’abagenzi, igiciro kirazamuka kiba igiciro cya Covid-19 ndetse kirenga aho cyagombaga kuba kiri, kijya aho abagenzi bake bashobora gukora ingendo.”

Mu mavugurura mashya yatangajwe kuri uyu wa 14, ngo noneho niho igiciro gikwiye kuba kiri iyo Covid 19 itaza kuba, kuko ngo n’ubundi “cyari kwiyongera.”

Nyamara nubwo hari abo ibiciro byagabanutse koko, hari abo byazamutse ugereranyije n’ibyo bagenderagaho byashyizweho kubera COVID-19.

Kuki hari aho ibiciro byarenze ibyashyiriweho COVID-19?

Nubwo ibiciro byagombaga kuba biri hejuru y’ibya mbere ya COVID-19, byari byitezwe ko ibiciro bishya biza kuba biri munsi y’ibimaze iminsi bikoreshwa, bijyanye n’uburyo bw’ibanze bwari bwatangajwe ko buzakurikizwa mu kubibara.

Gusa hari aho byarushijeho kuzamuka, ibintu Dr Rutimirwa avuga ko byatewe n’impamvu zitandukanye.

Ati “Hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma hari aho ibiciro byiyongera usibye ko ari hake, kuko ni nka habiri cyanga hatatu. Impamvu ya mbere ni uko hari uburyo twimura aho imodoka zageraga kubera ubusabe bw’abagenzi, kugira ngo babashe guhabwa iyo serivisi, bakegerezwa imodoka ikajya yegera imbere ho gato, iyo ni impamvu kuko uburebure bw’urugendo buba bwiyongereye.”

“Impamvu ya kabiri ni uko hari igihe ibyuma bibara uburebure bw’urugendo bishobora kuba mbere wenda bari barabaze nka kilometero umunani, ubu basubiramo babara neza bagasanga ari nk’icyenda, iyo ni indi mpamvu ishobora gutuma igiciro cyiyongera.”

RURA ivuga ko ibiciro bigenwa hagendewe ku kilometero kimwe ku 28.9Frw, gusa ngo mu mibare bishobora guhinduka igihe ahantu hari imihanda mibi.

Byakozwe hitawe ku nyungu z’abaturage

Dr Rutimirwa yavuze ko hashyirwaho ibi biciro bishya, RURA yakoze ibishoboka byose kugira ngo umugenzi abone uko ava mu rugo agana ahantu hatandukanye, kandi ku giciro kitamuhenze ariko kidahombya n’abashoramari.

Ati “Zimwe mu nyungu zikomeye z’ibanze ni uko babona iyo serivisi, kandi kugira ngo uhabwe iyo serivisi hari ikiguzi bisaba, ubwo rero mu nyungu z’abafatabuguzi RURA iricara igasesengura ikareba ngo igisabwa kugira ngo iyi serivisi ibe yatangwa ni ikingiki, birasaba mazutu, birasaba gukora neza imodoka birasaba kwishyura umushoferi, birasaba kwishyura aho bakorera, birasaba kwishyura imisoro ya Leta.”

“Nyuma y’ibi RURA irasuzuma ikareba niba ibisabwa aribyo koko kugira ngo umugenzi areke kwishyura ibitajyanye na serivisi yahawe. Iyo bimaze kugaragara ko ibisabwa ariko bikwiriye RURA ishyiraho ibiciro.”

Nyuma yo gutangaza ibiciro bishya, Umuyobozi w’Ishami rigenzura Ibikorwa byo gutwara Abantu n’Ibintu muri RURA, Tony Kulamba, yavuze ko urwego ayoboye ruri gukora ibishoboka byose ngo kongera umubare w’abo imodoka zitwara bitazaba icyuho cyo kwiyongera kw’ubwandu bwa COVID-19.

Mu ngamba zirimo kubahirizwa harimo ko imdoka yose igomba kugenda ibirahure byose bifunguye uretse gusa igihe hari imvura, abagenzi bose bagomba kwambara agapfukamunwa kandi bagakaraba intoki mbere yo kwinjira mu modoka.

 

RURA ivuga ko kuba urugendo rwakwisumburaho gato biri mu byo bagenderaho bongera igiciro cy’urugendo