RURA yatangaje impinduka muri Serivisi zo gutwara abagenzi kuri Moto

Mu gihe abamotari bakomeje kwitegura gusubira mu muhanda gutwara abagenzi, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje amabwiriza bagomba gukurikiza mu kazi kabo, haba kuri bo ndetse no ku bagenzi batwaye.

Urwego Ngenzuramikorere RURA ruvuga ko ubwo abatwara abagenzi kuri moto bazaba basubukuye ibyo bikorwa guhera tariki ya 01 Kamena 2020, abamotari n’abagenzi bagomba kwitwaza imiti y’isuku yabugenewe (Hand-Sanitizers) kugira ngo basukure intoki n’ingofero (casques) mbere y’urugendo.

Ku bw’impamvu zo kubungabunga isuku, abamotari n’abagenzi bagomba kuba bafite agatambaro ko kwambara imbere y’ingofero (casques).

Abamotari n’abagenzi kandi bagomba kwambara udupfukamunwa uko bikwiye nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.

Abamotari bose bo mu Mujyi wa Kigali bagomba gukoresha ikoranabuhanga rya mubazi ndetse bakishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money.

Abamotari bo mu Ntara bazatangira gukoresha mubazi nyuma, ariko na bo bagomba kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money.

Abagenzi bashoboye kwigurira casques zabo bwite barakangurirwa kuzigura, bakazikoresha igihe cyose.

Abamotari bagomba kubahiriza gusiga umwanya hagati yabo aho baparika.

@igicumbinews.co.rw