RURA yatangaje ko ibiciro by’ingendo bitahindutse
Nyuma y’igihe gishize imodoka zikora ubwikorezi rusange zemerewe gutwara abo zifitiye ubushobozi bwo gutwara, Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza yahinduye iki cyemezo igena ko guhera kuri uyu wa 15 Ukuboza 2020 zitangira gutwara abagera kuri 50%.
Ni icyemezo cyaturutse ku bwiyongere bw’abantu bandura COVID-19 bumaze iminsi bugaragara mu bice bitandukanye by’igihugu.
Kikimara gutangazwa cyakuye imitima bamwe mu bakora ingendo, batangira kumva ko ibiciro bigiye kuzamurwa cyane ko imodoka zatangiye gutwara umubare muto w’abagenzi.
Mu itangazo RURA yashyize hanze kuri uyu wa 15 Ukuboza 2020, yavuze ko nta giciro cy’ingendo kigomba guhinduka yemeza ko amafaranga y’inyongera azishyurwa na leta.
Rikomeza riti “RURA yashakaga kumenyesha abantu ko hashingiwe ku myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Ukuboza 2020, imodoka zose zitwara abantu mu buryo bwa rusange zigomba gukorera ku bushobozi bwa 50% mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Igiciro cy’ingendo ntigihinduka. Guverinoma y’u Rwanda izishyura igisigaye.”
Nta gihe kinini cyari gishize Leta y’u Rwanda ifashe umwanzuro wo kugabanya ibiciro by’ingendo, nyuma y’uko umubare munini w’Abanyarwanda wari ukomeje kugaragaza ko bihanitse ukemeza ko bitari bikwiye cyane muri iki gihe cya COVID-19 aho ubukungu bw’abantu bwahungabanye.