RURA yavuze k’umwana wakoze Radio akayiha umurongo wa FM

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rusanga umwana witwa Emmanuel Bamvuginyumvira wo mu Karere ka Rusizi wakoze radiyo, impano ye ikwiye gusigasirwa igatera imbere kuko yagaragaje ubuhanga, nubwo ibyo yakoze byo kwiha umurongo ivugiraho bitemewe.

Uyu mwana afite impano zitandukanye zishingiye ku ikoranabuhanga
Uyu mwana afite impano zitandukanye zishingiye ku ikoranabuhanga

Uwo mwana w’imyaka 17 wo mu Murenge wa Nyakabuye mu Kagari ka Kamanu, radiyo ye yise Emma Radio, ivugira hafi y’aho atuye kuko itarenga muri metero 50, ku buryo abaturanyi be bayumvira kuri FM ku murongo wa 96.4 ikabuzwa kugera kure n’uko nta bikoresho bihagije afite.

Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri RURA, Charles Gahungu, avuga ko uriya mwana ibyo yakoze ari ubuvumbuzi, bityo ko ibyiza ari ukumuyobora nyuma yo gusuzuma ko ntabyo yangiza.

Agira ati “Uriya ni umwana muto, ibyo yakoze ni ubuvumbuzi akaba arimo kugerageza ngo arebe icyo bitanga. Impano ye rero ntitwayipfobya, cyane ko azi ko buri radiyo igira umurongo (Fréquence) ariko icyo atazi ni uburyo iyo mirongo itangwa, uko icungwa ndetse ntazi n’urwego rubishinzwe”.

Ati “Umwana nk’uriya rero ntiwahita umubwira ko umuhana kuko hari ibyo atubahirije, ahubwo ubanza kureba ubuvumbuzi bwe kuko ari ko bigenda n’ahandi. Aho kumuca intege, abantu ahubwo bareba icyo bagomba kumufasha, tukamwerekera aho gupfobya impano ye, tukareba niba uriya murongo akoreraho ntacyo wishe, tukaba twawumurekera agakomeza ubushakashatsi bwe”.

Akomeza avuga ko ubundi umuntu wese ugiye gukora ku bintu bijyanye n’itumanaho agomba kunyura muri RURA, icyakora Bamvuginyumvira nk’umwana utanafite ubushobozi, ngo ntibahita bamubwira kujya kwishyura amamiliyoni yo guhabwa umuyoboro, ahubwo ngo bareba uko barera impano ye.

Ibikoresho uwo mwana yifashishije mu gukora iyo radiyo ngo ni ibyo yagendaga atoragura byajugunywe n’abakora amaradiyo n’amateleviziyo, hanyuma ashinga n’umunara ukoze mu biti n’udusinga dushaje.

Bamvuginyumvira wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, avuga ko hari n’ibindi yagiye akora by’ikoranabuhanga, ariko kubera ko umuryango we nta bushobozi ufite, ngo ntabasha kubigaragaza agasaba ubufasha.

Ati “Nakoze iyo radiyo nubwo ivugira ahantu hato, nakoze telefone idasaba ama inite mvuganiraho n’abantu batari kure cyane, nkora imodoka yitwara ndetse n’indege ariko sindabasha kuyigurutsa kubera ko hari ibyo mbura. Nkeneye ubufasha kugira ngo izo mpano zanjye zibe zagira akamaro”.

Ati “Nk’iyo telefone idakenera ama inite, mpawe ibikoresho nashyira umuyoboro wayo ahantu hanini nko mu bitaro cyangwa mu kigo cy’amashuri igafasha abantu kuvugana ku buntu. Hari n’ibindi byinshi mba numva nakora ariko hakabura amikoro kuko n’umuryango wanjye ukennye”.

Icyifuzo cy’uwo mwana ngo ni uko yazabona ubufasha agahabwa ishuri yigamo ibijyanye n’ibyo yiyumvamo.

Ati “Icyifuzo cyanjye cya mbere ni uko Leta yamfasha nkabona ishuri rijyanye n’ibyo nkunda, ndavuga ikoranabuhanga, nkagenda nkabyiga nkabiminuza, nkabihuza n’ubumenyi bwanjye karemano. Ikindi nsaba ni ahantu nakorera ibyo bintu, nkabikora neza ku buryo byangirira akamaro ndetse bikazanakagirira igihugu”.

Uwo mwana avuga ko ibyo akora byose ari ukugerageza akabona birakunze, cyane ko ntaho yigeze abyiga.

@igicumbinews.co.rw