Rurageretse hagati ya Real Madrid na FC Barcelona muri shampiyona ya Esipanye

Ku ifoto abakinnyi ba Real Madrid bishimira igitego

Ni nyuma yaho aya makipe yombi yananiwe kugera muri kimwe cya kabiri cy’igikombe cy’umwami muri Esipanye, umukino Osasuna yari yakiriye Real Madrid ku munota wa 14 gusa Unai Garcia yari amaze gutsindira Osasuna igitego cya mbere cyatumye iyobora umukino. gusa ibitego bibiri bya Isco na Ramos ku munota wa 33 nuwa 38, nibyo byatumye Madrid isoza igice cya mbere iyoboye umukino.

Umukino wakomeje gukinwa kugeza ubwo Lucas Vasquez waje mu kibuga asimbura Gareth Bale yatsinze igitego ku munota wa 84 ku mupira yari ahawe na Karim Benzema, mu gihe umusore muto w’imyaka 22 y’amavuko Jovic yahamyaga intsinzi ya Real Madrid y’ibitego bine ku gitego kimwe cya Osasuna, ku munota wa 2 w’inyongera y’igice cya kabiri.

Umukino warangiye Real ihita irusha Barcelona amanota 6, gusa Barca yaje gukuramo aya manota mu mukino ukomeye wayihuje na Real Betis, umukino wabonetsemo amakarita 2 y’umutuku haba ku ruhande rwa Betis (Nabil Fekir), yewe no ku ruhande rwa Barcelona (Lenglet).

N’umukino Real Betis yatsindaga Barcelona ikishyura ariko byaje kurangira Barcelona ibonye igitego cy’intsinzi bigoranye ku munota wa 72 byatumye ikipe ya Barcelona ikomeza kw’iruka inyuma ya Real Madrid ifite amanota 52 mu gihe Barca ifite 49.

DUKUNDANE Ildephonse/igicumbinews.co.rw