Rusesabagina yahishuye uwo yari agiye kureba i Burundi n’icyari cyimujyanyeyo

Kuva ku wa 31 Kanama ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanaga Paul Rusesabagina, umunyapolitike ushinjwa ibyaha birimo n’iterabwoba, amakuru yakomeje gucicikana hirya no hino ku Isi, benshi bibaza uburyo uyu mugabo wavugaga ko arwanya leta y’u Rwanda ndetse ashaka kuyikuraho, yatinyutse agahirahira yerekeza i Kigali.

Ibintu byarushijeho kuzamo urujijo ubwo Perezida Paul Kagame yanyomozaga amakuru y’ibihuha yashinjaga leta y’u Rwanda kwica amategeko mpuzamahanga ubwo yazanaga Rusesabagina i Kigali. Icyo gihe byavuzwe ko yashimuswe, cyangwa indege ye bakayiyobya.

Kagame yavuze ko Rusesabagina ari we wizanye mu Rwanda ku bushake, ndetse ko bisa nk’umuntu wibeshye nimero ahamagaye. Ati “Ushobora kwizana ubishaka uzi n’icyo ukora icyo ari cyo, ushobora [no] kwizana wabeshywe ukisanga hano […] Ariko uwanabwira n’abantu ko ari we wanizanye, ubwo urubanza rwaba ruri hehe? Rwaba ruri kuri nde?”

Yakomeje agira ati “Byabaye nko guhamagara nimero ya telefone ukaza gusanga wibeshye nimero wahamagaye. Kandi inzego zabigizemo uruhare zambwiye ko nta nenge yabayemo.”

Nyuma yaho, mu kiganiro n’ikinyamakuru The New York Times, Rusesabagina yavuze ko gahunda ye itari ukuza i Kigali, ahubwo yari ukujya i Bujumbura mu Burundi.

Uyu mugabo yasobanurye ko yavuye ku Kibuga cy’Indege cya Al Maktoum i Dubai ari mu ndege bwite yo mu bwoko bwa Bombardier Challenger 605 y’isosiyete yitwa GainJet, “yari yakodeshejwe n’umuntu uturuka i Burundi”, ikaza kumugeza i Kigali mu rukerera rwo ku wa Gatanu.

Muri iki kiganiro n’ubundi, Paul Rusesabagina yahishuye ko yari agiye i Burundi ku butumire bw’umuvugabutumwa witwa Bishop Constantin Niyomwungeri.

Yavuze ko yari agiye kubonana n’uwo muvugabutumwa ‘yise inshuti ye’ mu bikorwa byo kuvuga kuri filime ‘Hotel Rwanda’ ishingiye ku butwari bwa baringa yitiriwe, aho bivugwa ko yarokoye abantu barenga 1000 bari bahungiye muri Hotel des Mille Collines mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “nari natumiwe n’umuntu nitaga inshuti, wiyita Musenyeri cyangwa intumwa, yari yantumiye kugira ngo nganirize amatorero ye, ngo mbaganirize kuri ‘Hotel Rwanda’. Izina rye ni Constantin Niyomwungeri”.

Rusesabagina yahakanye ko ibi bikorwa hari aho bihuriye na politike, avuga ko byari ibikorwa bisanzwe bijyanye no kuganiriza abantu ku buhamya bwe mu gihe cya Jenoside kandi ko atari ubwa mbere yari abikoze.

Ati “Natanze ibiganiro byinshi [bivuga kuri Hotel Rwanda], naganiriye n’abantu benshi batandukanye. Naganirije amashuri, cyane cyane kaminuza. Ariko nanaganirije amatorero. Rero buri wese ushaka kuntumira, arantumira hanyuma nkavuga ku bihe nanyuzemo mu 1994”.

Yongeyeho ko ibyo bikorwa byo kuganiriza ayo matorero ya Niyomwungeri nta sano bifitanye na politike, ati “ntibyari ibikorwa bya politike, nari ngiye kuvuga gusa ku byambayeho.”

Rusesabagina yavuze ko kuva yagera mu Rwanda, yafashwe neza ‘nk’undi muturage usanzwe’. Avuga ko aho afungiye, ashobora kubona buri kimwe cyose ashatse kandi anyuzwe n’uburyo yitaweho.

Yagize ati “yego nyuma y’iyo minsi itatu, nafashwe neza cyane, nta kintu na kimwe nanenga kugeza ubu. Ndya ibyo buri munyarwanda wese arya, mpabwa buri kimwe cyose nshatse. Ubwo rero mfashwe kimwe nk’undi munyarwanda wese”.

Muri iki kiganiro, Rusesabagina yaratunguranye ahakana ibyaha byose ashinjwa avuga ko ari umwere nyamara mbere yaho gato, ku munsi wa mbere w’iburanisha rye, uyu mugabo yari yabwiye urukiko ko ‘yicuza ibikorwa byakozwe na FLN yari ayoboye byo kwica abaturage mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, ndetse ko yabisabiye imbabazi abagizweho ingaruka nabyo n’igihugu muri rusange’.

 

Rusesabagina yemeje ko ari we wihitiyemo abanyamategeko bamwunganira

Rusesabagina kandi yaboneyeho kunyomoza amakuru yari yatangajwe n’umuryango we ko atahawe uburenganzira bwo kwihitiramo abamwunganira, avuga ko ari we witoranyirije Me Nyambo Emeline na Me Rugaza David bamwunganira.

Yashimangiye ko anejejwe no gukorana nabo. Ati “Ni njye watoranyije abanyunganira kandi nishimiye kuba mbafite. Gusa umuryango wanjye ntabwo wabimenyeshejwe.”

Ku myaka 66, Rusesabagina wigeze kurwara kanseri, asanganywe ibibazo by’ubuzima birimo umuvuduko w’amaraso Yabwiye The New York Times ko yitabwaho n’abaganga, ndetse bamusura inshuro nyinshi.

Yagize ati “Abantu benshi baraza bakamvugisha. Banasukura icyumba cyanjye. Bampa ibiryo. Ni abantu beza. Ikintu cyose kimeze neza kugeza ubu”.

Kuri uyu wa kane, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko Rusesabagina, ukurikiranyweho ibyaha 13, afungwa muri gereza iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje, umwanzuro yahise ajuririra.

 

Rusesabagina ashinjwa ibyaha 13 birimo iterabwoba

 

Uyu mugabo yashimangiye ko afashwe neza mu Rwanda

 

Rusesabagina yavuze ko yari agiye i Burundi ku butumire bwa Bishop Constantin Niyomwungeri
@igicumbinews.co.rw