Rusesabagina yavuze ko atari umunyarwanda

Kuri uyu wa Gatatu, abantu 21 barimo Rusesabagina Paul, Nsabimana Callixte Sankara bagejejwe imbere y’urukiko mu rubanza baregwamo ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba.

Urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, wari Perezida w’Impuzamashyaka MRCD na Nsabimana Callixte wiyise Sankara na Herman Nsengimana bahoze ari abavugizi b’umutwe w’inyeshyamba wa FLN n’abandi barwanyi 18 rugiye gutangira kuburanishwa mu mizi.

Rusesabagina yiregura yavuze ko atari umunyarwanda. ati “Mumpe umwanya nsobanure ukuntu ntari Umunyarwanda.

Ati “Njye ntabwo ndi Umunyarwanda. Mvuye hano mu 1996 mpunze, kuva icyo gihe icyo natanze ni ikarita y’indangamuntu na pasiporo. Nari meze nk’umuntu. Nafashwe nk’umwana w’imfubyi, wapfushije ababyeyi bombi, ibyanjye byose narabitanze.’’

“Kuva icyo gihe nabonye ikarita ya Loni yanditseho u Bubiligi. Iyo pasiporo nari mfite ububasha bwo kujya mu bihugu byose byo ku Isi usibye icyanjye cya kavukire cy’u Rwanda.

Icyo gihe u Bubiligi bwaje kumpa ubwenegihugu mu 2000, ubw’Ubunyarwanda ntabwo nabusubiranye. Nashatse kuza mu Rwanda mu 2003. Nagiye muri Ambasade bambaza pasiporo mfite, mbabwiye ko ari iy’Ababiligi, bambwiye ko banterera visa nkajya mu Rwanda. Nishyuye amadolari angana n’amayero 120. Naje hano I Kigali, mwanyakiriye nk’Umubiligi, si nk’Umunyarwanda. Nyuma yaho nisubiriye iwacu mu Bubiligi. Nyuma y’umwaka umwe naragarutse, icyo gihe ni bwo nazaga nka Rusesabagina w’Umubiligi. Ndi hano bitemewe n’amategeko.’’
Rusesabagina yakomeje kwitsa cyane ko yashimuswe ndetse akaba ari mu Rwanda binyuranye n’amategeko.

Ati “Muramutse muvuze muti uyu muntu ari hano binyuranyije n’amategeko. Sinongeye gusubirana ubwenegihugu bw’u Rwanda kandi Ubushinjacyaha na bwo bwabyemeye kuko Ubushinjacyaha bwagiye kurega mu Bubiligi buti ‘ikibazo tuzakiga.’ Icyantangaje ni uko umuntu warezwe, dosiye ikiri gukurikiranwa ashimutwa.’’

Abanyarwanda bose iyo bagiye kubarega bajya kubarega i Bruxelles? ntibashoboraga kumbona mu buryo bwemewe. Uyu munsi uwambaza indangamuntu yanjye ntayo mfite, mfite indangamuntu imwe na pasiporo imwe.

– Ku kirego cyatanzwe i Arusha gihamya ko ari UMUNYARWANDA

Rusesabagina yavuze ko abamwunganira bavuze ko ‘udashobora kurega mu rukiko rwa EAC kuko ntahagira address.’

Ati “Njye navuze ko mfite address kuko ubu ndi I Mageragere. Nzabanza mbirebe neza ko nanditse niba ndi Umunyarwanda cyangwa nkomoka mu Rwanda.’’

@igicumbinews.co.rw

About The Author