Rusesabagina yavuze ko nta butabera ategereje mu rukiko ruri kumuburanisha bityo atazongera kwitabira uru rubanza

Paul Rusesabagina yavuze ko nta butabera ategereje mu rukiko ruri kumuburanisha bityo atazongera kwitabira uru rubanza.

Urukiko rwari rumaze kwanga ubusabe bwe bwo gusubika uru rubanza igihe cy’amezi atandatu, rutegeka ko rukomeza we akaziregura nyuma.

Rusesabagina n’umwunganizi we Me Felix Rudakemwa bavuze ko basaba igihe gikwiriye kingana n’amezi atandatu kubera impamvu zitandukanye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uruhande rwa Rusesabagina ruri gukora uburyo bwose bwo gutinza urubanza.

Rusesabagina yavuze ko asaba icyo gihe kuko atabonye umwanya uhagije wo kwiga kuri dosiye imurega kuko aho afungiye – muri gereza ya Kigali – bazimya amatara hakiri kare.

Yavuze kandi ko atunganiwe mu mategeko nk’uko abishaka kuko abunganizi yifuza bari mu mahanga bangiwe kuza kumwunganira mu Rwanda, yatanze urugero rw’umwunganizi we Vincent Lurquin wo mu Bubiligi, avuga ko yaje mu Rwanda akangirwa ko babonana.

Yagize ati: “Ibi ni uburenganzira bwanjye kunganirwa n’uwo nifuza wese, byanashoboka ngatumira n’uwo mu ijuru”.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Vincent Lurquin yangiwe n’inzego zibishinzwe kunganira umukiriya we mu Rwanda kuko nta masezerano ariho hagati y’urugaga rw’abavoka bo mu Bubiligi n’urwo mu Rwanda bwo kuba bakunganira abaregwa mu bihugu byombi.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibi byasobanuriwe Rusesabagina n’abamwunganira, buvuga ko ibyo uruhande rwa Rusesabagina ruri gukora ari ugushaka gutinza urubanza nkana.

Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza rudakwiye gusubikwa kuko abandi 20 bareganwa na Rusesabagina baba “bimwe uburenganzira bwo kuburana kubera umuntu umwe”.

Nyuma yo kwiherera umwanya munini, urukiko rwavuze ko gukomeza kuburanisha abandi bareganwa na Rusesabagina we akazagarukwaho bitaba binyuranyije n’amategeko.

Rwashyigikiye ingingo zatanzwe n’ubushinjacyaha maze rutegeka ko gusubika urubanza Rusesabagina yasabye atabihabwa, kandi ko urubanza rukomereza ku bandi baregwa.

Mu gihe hari hakomerejwe kuri Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara, uburana yemera ibyaha, Rusesabagina yasabye ijambo urukiko, agira ati:

“Kubera uburenganzira bwanjye bwibanze bwo kwiregura n’uburenganzira ku rubanza ruboneye urukiko rwanze kubyubahiriza, nagira ngo menyeshe urukiko ko nta butabera na bumwe ntegereje hano bityo nkaba mbamenyesha yuko ntazongera kwitabira uru rubanza, [ko] urubanza rwanjye nduhagaritse”.

@igicumbinews.co.rw