Rusheshangoga uherutse gusezera ku umupira w’amaguru yageze muri Amerika

Myugariro Rusheshangoga Michel wakiniye amakipe arimo APR FC, AS Kigali n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas, aho yasanze umugore we Nakazungu Aimée usanzwe utuye muri icyo gihugu.

Rusheshangoga uherutse gutangaza ko yahagaritse gukina ruhago yatangaje ko agiye gukomereza ubuzima bwo kwita ku rugo rwe. Uyu mugabo yarushinze na Nakazungu mu mwaka wa 2019.

Uyu mukinnyi wakinaga inyuma ku ruhande rw’iburyo, yageze muri Amerika kuri uyu wa kabiri, yakirwa n’umufasha we utahishe akanyamuneza yari afite ku maso, wamushyikirije indabo yari yamuteguriye nk’ikimenyetso cy’urukundo amufitiye.

Gusezera ku mupira kwa Rusheshangoga w’imyaka 26 kwatunguye abantu, kuko yari akiri umukinnyi muto ugifite byinshi yakora mu mupira w’amaguru na cyane ko impano ye idashidikanywaho.

Mu butumwa yahaye bagenzi be ubwo yabasezeragaho yavuze yavuze ko na we atashimishijwe n’iki cyemezo.

Yagize ati “Benshi babyumvaga ariko ukuri ni uko ngiye kuva aha. Muri aka kanya, ntabwo dushobora gukomezanya kubera impamvu z’ubundi buzima. Ntabwo nababwira ngo ndishimye.”

Rusheshangoga ni umwe mu bari bagize Amavubi U-17 yakinnye Igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique mu 2011.

Yatangiye gukinira APR FC mu 2012 ubwo yayigeragamo avuye mu Isonga FC, ayifasha kwegukana ibikombe bitandukanye bikinirwa mu Rwanda.

Muri Nyakanga 2017, yerekeje muri Singida United yo muri Tanzania ahawe ibihumbi 50$ (arenga miliyoni 49 Frw), aho byavugwaga ko azajya ahabwa umushahara wa 3000$ (arenga miliyoni 2.9 Frw) ku kwezi, akanagenerwa andi 500$ (arenga ibihumbi 490 Frw) mu gihe ashoboye gutanga umupira uvamo igitego.

Rusheshangoga yamaze umwaka umwe muri Tanzania, ahita agaruka mu Ikipe ya APR FC yasinyiye imyaka ibiri muri Kanama 2018, ariko nyuma y’umwaka umwe atandukana na yo, yerekeza muri AS Kigali yari amazemo umwaka umwe n’igice.

 

Rusheshangoga yakiriwe n’umugore we utuye muri Amerika

 

Rusheshangoga yari aherutse gukora ubukwe muri Nyakanga umwaka ushize

 

Ubwo Rusheshangoga yagezaga ijambo kuri bagenzi be bakinanaga muri AS Kigali

 

Rusheshangoga yasezeye kuri AS Kigali iri mu irushanwa rya CAF Confederations Cup, aho yitegura umukino na KCCA FC yo muri Uganda

 

Uyu musore yasezeye ku gukina umupia w’amaguru
@igicumbinews.co.rw