Rusizi: Abantu 12 batawe muri yombi bakurikiranyweho kwiba bakoresheje intwaro

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abantu 12 mu karere ka Rusizi, bakekwaho kwiba bakoresheje intwaro.

Ubutumwa Polisi yashyize hanze mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 11 Mata 2021, yatangaje ko bafashwe nyuma yo kwica umuntu mu Murenge wa Gihundwe, bagakomeretsa undi mu Murenge wa Mururu ndetse bakiba n’amafaranga mu Murenge wa Kamembe.

Abacyekwa bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe.

Ingingo ya 305 mu gitabo cy’amategeko ateganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda, ivuga ko umuntu ukoze ubujura bukoreshejwe intwaro ahanishwa igifungo kuva ku myaka umunani kugeza ku myaka icumi iyo ubujura bwakozwe n’abantu barenze umwe, iyo intwaro yitwaje yayikoresheje; ubujura bwakorewe mu nzu ituwemo cyangwa mu biyikikije, kabone n’iyo yaba ituwemo by’agateganyo, cyangwa mu nzu bakoreramo. Iyo ubujura bwakozwe n’agatsiko kishyize hamwe, igihano kiba igifungo cya burundu.

Ni mu gihe ingingo ya 140 ivuga ko kwica umuntu ubishaka byitwa ubwicanyi bigahanishwa igifungo cya burundu

Ifoto ya satellite igaragaza mu murenge wa Gihundwe hamwe muho icyaha cyakorewe
@igicumbinews.co.rw

About The Author