Rusizi: abaturage beretswe 4 bakekwaho guhungabanya umutekano

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu bane bakekwaho kuba mu mugambi wo guhungabanya umutekano mu Karere ka Rusizi barimo n’uheruka gutera grenade mu Mujyi wa Kamembe.

Abatawe muri yombi barimo Nikuzwe Simeon w’imyaka 38, Matakamba Jean Berchmas w’imyaka 57, Ntibiramira Innocent w’imyaka 43 na Byukusenge Jean Claude w’imyaka 33.

Bafatanywe ibikoresho bitandukanye birimo imbunda enye, amakoti maremare ya gisirikare, grenade enye n’amasasu menshi.

Nyuma yo kwerekwa abaturage kuri uyu wa 27 Ukwakira 2019, bemeye ko bari bafite imikoranire n’abari hanze y’u Rwanda bashaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

Mu byo bemeye harimo ko bagize uruhare mu gitero cya grenade yatewe i Kamembe mu ijoro ryo ku wa 19 Ukwakira 2019 igakomeretsa abantu bane, uwagabye igitero ku modoka yari igeze i Nyakarenzo iva mu Bugarama n’ibindi.

Mu buhamya bwabo bose bemera ko bahuzwaga n’umuntu witwa Paci ukorana n’Umutwe w’Inyeshyamba za FLN (Force de Libération Nationale) zishamikiye ku Ishyaka MRCD rya Paul Rusesabagina.

Uyu mugabo ubarizwa mu Mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ngo yabahaye ibikoresho bitandukanye ndetse anabemerera amafaranga mu gihe bazaba basoje akazi.

Abafashwe bose uko ari bane bemereye imbere y’abaturage ko bagize uruhare mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda babifashijwemo na FLN na MLCD.

FLN yari yahaye akazi abatawe muri yombi yahoze ivugirwa na Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara kuri ubu uri gukurikiranwa n’Ubutabera bw’u Rwanda.

Umutwe w’abarwanyi ba FLN uyobowe na Major Rusangantwari Félix, wagabye ibitero mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Nyabimata, ku wa 19 Kamena 2018, wica abaturage b’abasivili batatu, unakomeretsa abandi benshi.

FLN kandi ngo yasahuye amaduka arimo amafaranga n’ibicuruzwa nk’isukari, inzoga, telefoni zigendanwa, bajya no mu ngo z’abaturage basahura amatungo magufi.

Igihe dukesha iyi nkuru iravuga ko Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Général Major Alexis Kagame, yashimye uruhare rw’abaturage mu guta muri yombi abakekwa, anizeza ko umutekano wizewe.
Ati “Umutekano ni uguhozaho. Abantu bagomba guhora bahumuye amaso kugira ngo bafatanye gushakira ibisubizo ibibazo biba bihari. Bityo rero turabashimira uruhare rwanyu muri iki gikorwa.’’

Mu minsi ishize nibwo abandi bagizi ba nabi bahungabanyije umutekano mu karere ka Musanze, bica abantu 14 abandi barakomereka. Inzego z’umutekano zahise zibakurikirana zicamo 19, batanu bafatwa mpiri.

Mu biganiro byahuje Polisi y’Igihugu n’abanyamakuru ku wa 24 Ukwakira 2019, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yaburiye abatera u Rwanda bagamije guhungabanya umutekano warwo ko barekeraho kuko barimo kwiyahura kandi inzego z’umutekano ziri maso zizabasubiza uko bikwiye.

@igicumbinews.co.rw