Rusizi: Polisi yagaruje ibicuruzwa byari byibwe umucuruzi

Mu gicuku cya tariki ya 13 Kamena nibwo Polisi yatabajwe na Mukanoheri Lahab w’imyaka 24, umucuruzi wo mu karere ka Rusizi mu murenge wa Bugarama mu kagari ka Pera mu mudugudu wa Kinamba. Yatabaje avuga ko yibwe  ibicuruzwa bye muri icyo gicuku, Polisi yarakurikiranye ibasha gufata  bamwe mu bari babyibye ndetse n’ibyo bari bibye biragarurwa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi avuga ko abibye ari Irakoze christophe w’imyaka 18, Basabose Jean Bosco w’imyaka 19 na Gabby w’imyaka 21. Aba baciye mu idirishya biba radiyo imwe nini(Amplificateur), DVD imwe, imifuka 4 y’umuceri, amajerikani abiri arimo amavuta yo guteka na Televisiyo nini imwe(Flat Screen).

CIP Karekezi avuga ko Mukanoheri akimara kwibwa yatabaje Polisi ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze hatangira igikorwa cyo kubashaka.

Yagize ati  “Hari nijoro nka saa munani imvura irimo kugwa umwe muri bariya basore anyura mu idirishya akajya kuramo ibicuruzwa abiha abasigaye hanze. Kubera ko uriya mucuruzi yari aryamye mu kindi cyumba yahise akanguka abona hararangaye arebye asanga bamwibye ahita atabaza.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko abapolisi bakurikira aho bari basore bagiye banyura baza kubasanga aho bari bari ndetse bafite bya bicuruzwa babiri muri bo barafatwa.

Mukanoheri Lahab yashimiye Polisi kuba yamufashije kugarura ibicuruzwa bye byari byibwe.

Yagize ati  “Ntabwo njyewe nari kubasha gukurikira abajura ari nijoro kandi imvura igwa, nahise ntabaza Polisi, ndayishimira kuba yashoboye kungarurira ibicuruzwa ndetse n’abanyabyaha bagafatwa.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yashimiye uriya muturage wihitiye gutanga amakuru asaba n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru kugira ngo abanyabyaha bakurikiranwe hakiri kare.

Abafashwe bahise bashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Bugarama.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 166 havuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.