Rusizi: Polisi yataye muri yombi abasore 15 bakurikiranyweho kwambura abaturage

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri, Polisi ikorera mu karere ka Rusizi yafashe abasore 15 bakurikiranweho gushuka abaturage biyita abakozi b’ibigo by’itumanaho n’ubundi bwambuzi bushukana bakiba abaturage amafaranga. Bafatiwe mu murenge wa Nyakarenzo mu tugari twa Murambi na Kanoga.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko ibikorwa bya bariya bantu bimaze igihe kinini ndetse bamwe bagiye bafatwa bashyikirizwa ubutabera ubu bari muri za gereza bararangiza ibihano byabo. Gusa kubera ko bari benshi haracyakomeza kugaragara abandi ari nayo mpamvu bagifatwa.

Yagize ati  “Abaturage nibo bakunda gutanga amakuru ko hari abantu babahamagara bababwira ko bibeshye bakaboherereza amafaranga kuri telefoni zabo. Hari abababwira ko ari abakozi ba sosiyete z’itumanaho hano mu Rwanda bakabashuka ngo bahindure imibare yabo y’ibanga maze bashyiremo iyo bababwira.”

CIP Karekezi yakomeje avuga ko kugira ngo bariya 15  bafatwe byaturutse kuri bamwe muri bagenzi babo bafashwe bagahita bagaragaza abo bakorana muri ubwo bwambuzi.

Ati  “Ni itsinda rinini kandi rikorera mu murenge umwe wa Nyakarenzo, bamwe  bafashwe bamaze kwambura abaturage mu bihe bitandukanye bagenda bavuga bagenzi babo bakorana ubu twamaze gufata 15 kandi haracyashakishwa n’abandi.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba avuga ko ibikorwa bya ririya tsinda bimaze igihe gusa n’ubwo bakorera hamwe nta buyobozi bagira, iyo bamaze kwambura abantu bahuriza hamwe bakagabana.  Batangiye bafite ikintu bakoze kibengerana bagashuka abantu ngo ni ibuye rya zahabu rifite uburemere bw’ibiro ibihumbi 2 ryanditseho amagambo yo mu ndimi z’amahanga.

Yagize ati  “Batangiye kera bashuka abantu ngo bafite ibuye rya zahabu ripima ibiro ibihumbi 2, boherezaga ubutumwa cyangwa bagahamagara umuntu bamumbwira ko bashaka umuntu baha iryo buye akabaha amafaranga kuko bo batize batazi ibyanditseho. Iryo buye bavugaga ko ryahasizwe n’abazungu kera mu gihe cy’ubukoroni ryabaga ryanditseho 1914 n’andi magambo. Gusa nyuma baje kubona ko amayeri yabo yatahuwe baje guhindura bakajya bambura abantu amafaranga kuri telefoni.”

CIP Karekezi yongeye gukangurira abaturage kuba maso ntibizere umuntu uwo ariwe wese ubashuka ababwira ko yibeshye akohereza amafaranga kuri telefoni, kwirinda kugira uwo babwira imibare yabo y’ibanga n’ibindi byinshi. Bagira uwo babona bakihutira kubimenyesha inzego z’umutekano cyangwa abandi bayobozi mu nzego z’ibanze.

Abafashwe bose uko ari 15 biyemerera ko bakoraga ubwo bwambuzi, bajyanywe mu kato kugira ngo basuzumwe ko nta bwandu bwa COVID-19 bafite nyuma bazashyikirizwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) bakorerwe iperereza.

@igicumbinews.co.rw