Rusizi: RIB yataye muri yombi abayobozi bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze abayobozi barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nkaka mu Karere ka Rusizi n’umubaruramari wawo bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha nabi umutungo wa leta.

Mu butumwa RIB yashyize ku rukuta rwayo rwa Twitter, yavuze ko abatawe muri yombi barimo Gifitu witwa Nsabimana Kazungu Alexis n’umubaruramari witwa Rukundo Emmanuel.

RIB yagize iti “Aba bombi bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye harimo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no gukoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite.”

Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Kamembe mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.

@igicumbinews.co.rw