Rusizi: Umuturage yarenze ku mabwiriza ya Guma mu rugo ajya kwiba Moto

Polisi ikorera mu karere ka Rusizi  kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 yafashe uwitwa Ngabonziza Daniel w’imyaka 29, yafashwe nyuma yo kwiba moto yo mu bwoko bwa AG100 ifite ibirango RC129C ya Habineza Zabron.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi avuga ko Ngabonziza Moto  yayibye mu gasantire ahitwa ku biturusu  mu kagari ka Kigenge mu murenge wa  Nzahaha akajya kuyihisha mu wundi murenge wa Muganza nawo wo mu karere ka Rusizi.

Yagize ati  “Ngabonziza yari yaracurishije imfunguzo z’ahantu habikwaga iyo moto kuko nyirayo atari akiyikoresha muri ibi bihe bya guma mu rugo mu karere ka Rusizi.  Tariki ya 02 Nyakanga yitwikiriye ijoro akingura inzu yari irimo arayitwara.”

CIP Karekezi yakomeje avuga ko bwakeye Habineza Zebron aza gutanga ikirego asaba ko Polisi yamufasha kubona moto ye, hatangiye iperereza abaturage baza gutanga amakuru y’aho iri.

CIP Karekezi ati   “Ubwo twari mu iperereza nibwo abaturage b’aho yayibikije baduhaye amakuru batubwira ko Ngabonziza ariwe waje kuyibitsa muri urwo rugo, twasanze koko ari iya Habineza.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage batanze amakuru ariko agaya abantu barimo kwitikira ijoro bakajya kwiba abandi nyamara akarere kose kari muri gahunda ya guma mu rugo.”

Ati  “Birababaje kuba Leta yarashyizeho gahunda ya guma mu rugo mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, ariko hakaba hari abantu babirengaho bagasohoka bagiye gukora ibyaha. Turashimira abaturage banze guhishira umunyacyaha.”

Ngabonziza yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gashonga kugira ngo hakorwe iperereza.  

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 166 havuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

@igicumbinews.co.rw