Rusizi: Umwana w’imyaka 3 aririmba bitangaje akeneye ubufasha





Uwase Ange Bernice, wo mu karere ka Rusizi, ni umwana w’umukobwa ukomeje kugenda yibazwaho na benshi bakomeje kumureba kuri amwe mu mashusho agenda atambuka hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, aho uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 3 akomeje gukundwa bitewe nuko arimo ashimisha abamubonye kubera impano ye afite mu kwigana ibihangano bya bamwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda ndetse no hanze y’igihugu.

Kanda hasi urebe uko aririmba:

Uyu mwana kandi yifitemo n’izindi mpano zitandukanye.

Manirabona Gaston na Nyirahabineza Immacule, ni ababyeyi ba Uwase Ange Bernice, bagaragaza ko aramutse abonye ubufasha ashobora kugera kure hashoboka kandi akagera no ku uruhando mpuzamahanga kuko ibyo akora akiri muto ashobora kuzagera kure impano ye iramutse ibonewe ubufasha.

Nyirahabineza Immacule, Mama w’uyu mwana mu kiganiro yahaye Igicumbi News, yagaragaje ko anyotewe no kubona uyu mwana ageza impano ye kure hashoboka.



Ati: “Umwana wanjye ndatekereza ko iyi mpano yazamukanye nayo mu mikurire akivuka natwe byaradutunguye nk’ababyeyi cyane kuko akunda kuririmba kandi nkatwe tumukurikirana buri munsi, twifuza ko mwadufasha mu katuvuganira akagaragaza impano ye kuko abikora kandi abikunze, ikindi twifuza nuko mwadukorera ubuvugizi wenda nka abahanzi yigana akanasubiramo indirimbo zabo yababona nibura byamufasha ku rwego rwe cyangwa hakaba hari abandi bashobora kuba bafasha umwana nk’uyu.”

Manirabona Gaston, papa w’uyu mwana nawe yabwiye Igicumbi News, ko umwana we yatangiye kuririmba yigana indirimbo z’abahanzi.

Yagize ati: “Amaze umwaka n’igice yigana indirimbo za bamwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda ndetse no hanze y’igihugu, urugero natanga ni Clarisse Karasira kuko afite n’indirimbo ze yiganye kandi kuburyo butangaje, Vestine na Drocas nabo bari muri Bamwe mu bahanzi afatiraho icyitegererezo.”

“Kandi ukabona ko ari ibintu yumva uretse ko afite ni izindi mpano muri we, dukeneye ko nka Igicumbi News mwadufasha mukadukorera ubuvugizi kuko byafasha umwana wacu akagaragaza ibikorwa bye, kuko twe mu bushobozi dufite twagerageje kumushakira inkunga ariko ducika intege bitewe n’ubushobozi.

Ababyeyi bakomeje bavuga ko uyu mwana baterwa ishema no kubona ko yazagera kure hashoboka kuko ngo asigaye arota ari kumwe n’aba bahanzi yigana nka Clarisse Karasira, Vestine na Drocas, ndetse na Angelica Hale wo muri America dore ko ari bo bahanzi afitiye ibihangano yigana.

Uyu mwana afite impano yo kuririmba

Ubwo twakoraga iyi nkuru twari tukigerageza kuvugana na bamwe mu bahanzi bivugwa ko uyu mwana akunda. Ushobora kubona iyi nkuru y’uyu mwana ukaba wakwegera Igicumbi News ukamufasha.



Icyitonderwa: Amafoto n’amashusho twayahawe n’ababyeyi be batwemerera no kuyatangaza

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News