Ruswa muri Ruhago y’u Rwanda: Umukinnyi wa mbere atawe muri yombi

Umunyezamu wa AS Muhanga, Emile Mbarushimana bakunda kwita Rupali, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB), ashinjwa kwakira ruswa ngo yitsindishwe, mu mikino AS Muhanga iheruka gukina muri Shampiyona y’icyiro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda.



Ibi byatangajwe kuri iki cyumweru, n’umuvugizi wa RIB, Murangira Thierry.

Mu kiganiro yahaye The New Times, Murangira, yavuze ko uyu munyezamu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, mu gihe hagikorwa iperereza ku cyaha akurikiranyweho.

Mu ibazwa rye Mbarushimana, yemeye ko yariye ruswa kugirango yatsindishe imwe mu mikino ikipe ye yakinaga muri Shampiyona y’u Rwanda, anavuga hari indi mikino ijya ikinwa hagatangwamo ruswa kugirango abakinnyi bitsindishe.

Kuri iki kibazo, Murangira. Yagize ati: “yemeye ko ibyo yabikoze ku giti cye, anavuga indi mikino ijya ikinwa igatangwamo ruswa”.

Umuvugizi wa RIB, yongeyeho ko iperereza rikomereje mu yandi makipe.

Ibi bibaye nyuma yuko imwe mu mikino ya Shampiyona, yagiye iba hakaboneka intsinzi ishidikanywaho, nkaho AS Muhanga itari ifite icyo ihatanira, mu mikino itatu ya nyuma yakinnye yose yagiye iyitsindwamo ibitego bine. Harimo uwa Gasogi United na Bugesera FC ndetse na Mukura VS.



BIZIMANA Desire/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro ku Igicumbi News Online TV: