Rutahizamu wa Arsenal n’abandi bakinnyi ba Gabon baraye baryamye hasi ku kibuga cy’indege

Ikipe y’igihugu ya Gabon ikinamo kapiteni wa Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang, yaraye ku kibuga cy’indege muri Gambia nyuma yo gufatirwa kwa pasiporo zabo.

Gabon itozwa na Patrice Neveu, yageze i Banjul mu masaha akuze yo ku Cyumweru, aho igomba gukina n’iya Gambia i Bakau kuri uyu wa Mbere mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun mu 2022.

Abakinnyi ba Gabon bakererejwe ku kibuga cy’indege ndetse amakuru avuga ko pasiporo zabo zafatiriwe nubwo bari beretse ibyavuye mu bipimo bya COVID-19 inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka.

Amafoto yagiye ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abakinnyi baryamye hasi ku kibuga cy’indege, bamwe basinziriye.

Kugeza ahagana saa kumi za mugitondo kuri uyu wa Mbere, Les Panthères ya Gabon yari ikiri ku kibuga cy’indege.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, kapiteni wa Gabon, Pierre-Emerick Aubameyang yagaragaje ko atishimiye ibyamubayeho hamwe na bagenzi be, ariko avuga ko bitabaca intege.

Yagize ati “Ibi ntabwo biduca intege ariko abantu bakeneye kubimenya by’umwihariko CAF ikabyirengera. Mu 2020, turashaka ko Afurika ikura kandi ntabwo ari muri ubu buryo tuzabigeraho.”

Nyuma y’isaha imwe ubutumwa bwa Aubameyang bugiye hanze, ni bwo ikipe ya Gabon yavuye ku kibuga cy’indege cya Banjul.

Mu minsi itatu ishize, Gabon yari yatsinze Gambia ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa gatatu wo mu itsinda D, aho yatsindiwe na Denis Bouanga na Aubameyang.

Kuri ubu Gabon itarakinnye CAN 2019 mu Misiri, ni iya mbere n’amanota arindwi mu gihe Gambia ifite amanota ane.

 

Abakinnyi ba Gabon baraye ku kibuga cy’indege cy’i Banjul muri Gambia

 

Bivugwa ko abakinnyi ba Gabon batswe pasiporo n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka

 

Pierre-Emerick Aubameyang yashyize hanze amashusho ari kumwe na bagenzi be ku kibuga cy’indege mu rukerera

 

Abatoza ba Gabon bicaye ku kibuga cy’indege

 

 

Ikipe ya Gabon yakuwe ku kibuga cy’indege nyuma y’isaha imwe Aubameyang asangije amashusho ya bagenzi be baryamye hasi

 

Gabon iheruka gutsinda Gambia ibitego 2-1 mu gihe umukino wo kwishyura ukinwa kuri uyu wa Mbere

 

@igicumbinews.co.rw