Rutahizamu wa Etoile de l’Est yavaga ku ishuri yabwiriwe agakomereza mu myitozo ashaka kuzaba umukinnyi ukomeye

Ku ifoto ni Niyitegeka Emmanuel amaze kwishyura igitego cyo kunganya  ubwo Sorwathe FC yakiraga Esperance FC i Kinihira(Photo: Ruhago Yacu)

“Niga Ku Irebero natahaga ku Muhima n’amaguru nkahita njya gukorera imyitozo mu Gatsata ntigeze mbona umwanya wo gufata amfunguro cyangwa kugira icyindi nakora, byari ukugirango ngere Ku ntego yanjye nari narihaye”. Ibi byatangajwe na Rutahizamu w’Ikipe ya Etoile de l’Est, Niyitegeka Emmanuel wamenyekanye nka (Manu).

Nyuma yuko ikinyamakuru Igicumbi News kigiranye ikiganiro kirambuye n’umutoza w’ikipe ya Etoile de l’Est, Rashid Bakundakabo, akagitangariza ko mu nkingi za mwamba ikipe yabo yasinyishije harimo rutahizamu Niyitegeka Emmanuel (Manu), Kuri ubu Igicumbi News yagiranye  Ikiganiro kihariye n’uyu mukinnyi agitangariza byinshi ku buzima bwe.

Niyitegeka Emmanuel yatangiye yemera ko koko yasinyiye ikipe ya Etoile de l’Est. Ati: “Nibyo koko narabasinyiye kugirango mbakinire kuko ni ikipe nziza kandi izi icyo iharanira, rero kuba ifite intego nziza nanjye ngomba kwitanga n’abagenzi banjye kugirango ngere ku ntego zanjye nkuko biri mu ndoto zanjye.

Yakomeje avuga ko ubuzima yanyuzemo butari bworoshye, akaba ariyo mpamvu ashishikajwe no kuzamura urwego rwe rw’imikinire. Ati: “Byarangoye kugera Ku ntego zanjye ndibuka navaga Ku ishuri n’amaguru, niga ku Irebero natahaga Ku Muhima n’amaguru nageraga mu rugo singire ikindi nkora nkahita njya mu myitozo mu Gatsata kugirango njyere ku ntego zanjye, icyo gihe nibwo ikipe ya Sorwathe FC yahise imbenguka ibinyujije mu mutoza wayo witwaga Muteba Jaques yambonyemo Impano ahita antwara atyo, ni gutyo natangiye nkina umupira w’amaguru nk’umwuga”.

Yakomeje atubwira ko kandi hari icyo yibuka cyamushimishije mu buzima bwe: Yagize ati: “Ubwo ikipe ya Sorwathe FC yakiraga ikipe ya Esperance FC, mu mukino wari wabereye ku kibuga cya Kinihira ntibyari byoroshye, niwo mukino wa mbere nari ngaragayemo, icyo gihe nagiye mu kibuga nsimbura twari twatsinzwe igitego kimwe ku busa ariko nkijyamo mu minota 10 ya nyuma yabaye iyigitangaza mu buzima bwanjye, twabonye koroneri icyo gihe natsinze igitego cyo kwishyura cyatumye tunganya na Esperance FC, uburyo nanjye na gitsinze sinabasha kubisobanura ariko kiri mu bintu byatumye ngera aho njyeze.”

Niyitegeka yatangarije abakunzi ba Sorwathe FC ko azajya yibuka ineza yabo ndetse n’uburyo ba mugaragaragarije ko bamwishimiye, kandi ko azahora ayibuka bikazamutera imbaraga zo gukomeza kugaragaza imbaraga nyinshi kugirango n’abatuye Ngoma abereke ko ari Umukinnyi w’umuhanga.

Rutagizamu Niyitegeka Emmanuel (Manu) akomeje imyitozo kugiti cye muri ibi bihe byo kwirinda Covid-19 kugirango shampiyona y’icyiciro cya 2 nitangira azabashe gufasha no gufatanya n’abagenzi be mu kuzamura ikipe y’i Ngoma ya Etoile de l’Est.

NIYONIZERA Emmanuel Moustapha/Igicumbi News