Rutahizamu w’AMAVUBI Jacques Tuyisenge yateye ivi

Umukinnyi ukina asatira izamu mu Ikipe ya APR FC, akaba na kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Jacques Tuyisenge yateye ivi asaba umukunzi we kubana akaramata.

Amafoto ya Jacques Tuyisenge yashyizwe ahagaragara yateye Ivi imbere y’umukunzi we Jordin ukomoka muri Uganda amwambika impeta. Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.

Amakuru avuga ko bari bamaze iminsi babana mu nzu.

Uyu mukinnyi wa APR FC n’umukunzi we bari bafite ubukwe muri uku kwezi busubikwa bitewe n’ingamba zo gukumira icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi muri ibi bihe.

Tuyisenge Jacques ufite imyaka 29, yanyuze mu makipe atandukanye mu Rwanda no muri Afurika, arimo Kiyovu Sports yavuye mo yerekeza muri Police FC. Yagiriyemo amahirwe yo kwerekeza muri Gormarhia yo muri Kenya ayigiriramo ibihe byiza.

Yavuye muri Kenya yerekeza muri Angola mu ikipe ya Petro-Atletic de Luanda yavuyemo asubira mu rwamubyaye asinyira ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC muri Mata 2020 amasezerano azageza mu mwaka 2022.

Jacques Tuyisenge yambika umukunzi we Jordin impeta

Jacques Tuyisenge ubwo yasinyiraga APR FC avuye muri Angola

Tuyisenge ni kapiteni w’ikipe y’igihugu, Amavubi akaba umwe mu bagenderwaho mu busatirizi
@igicumbinews.co.rw