Rutahizamu w’ikipe ya Tottenham agiye kujya mu myitozo ya gisirikare

Rutahizamu w’ikipe ya Tottenham ukomoka mu gihugu cya Koreya yefo, azajya mu myitozo ya gisirikare, mu mpera z’uku kwezi kwa kane 2020.

Abagabo bose bafite ubuzima buzira umuze, bo mu gihugu cya Koreya yepfo, bategetswe koherezwa mu gisirikare byibura mu gihe cy’imyaka 2. ibi babikora kugira ngo bakore igisirikare gikomeye cy’ingabo ibihumbi Magana atandatu (600,000) cyo mu murwa mukuru Seoul, gihora cyiteguye guhangana na Koreya ya ruguru ifite miriyoni 1 n’ibihumbi Magana 3 z’abasirikare.

Son azuzuza inshingano z’imyitozo ya gisirikare izamara ibyumweru bitatu, bingana n’amasaha 500.

Uyu musore w’imyaka 27, yari yaravunitse ukuboko mbere yuko coronavirus ikwirakwira ku mugabane w’Uburayi. Iyi mvune yayigize ubwo Tottenham yakinaga n’ikipe ya Aston Villa ku itariki ya 16 Gashyantare 2020, ubu ari mu gihugu avukamo ku mpamvu ze bwite nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bw’ikipe ya Spurs.

Son azatangira imyitozo y’ibanze ya gisirikare tariki ya 20 Mata 2020, ku kirwa cya Jeju ho muri Koreya yepfo ariko ntibimubuza gukora imyitozo ya wenyine, mu gihe shampiyona y’Ubwongereza yahagaritswe kugeza tariki ya 30 Mata 2020, ndetse bikaba bishoboka ko iki gihe bacyongera. Ibi bikazatangazwa mu nama y’abafatanyabikorwa b’iyi shampiyona, izaterana ejo ku wa gatanu tariki 3 Mata 2020.

DUKUNDANE Ildephonse/Igicumbi News