Rutsiro: Abantu 4 bagiye mu kirombe babura umwuka barapfa

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Kamena ahagana Saa tanu z’amanywa abantu 4 bitabye Imana abandi 3 barakomereka. Ni nyuma y’aho bari mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyijwe n’amategeko, bacukuraga mu Kirombe cy’amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti kiri mu karere ka Rutsiro mu  murenge wa Mukura mu kagari ka Kagano mu mudugudu wa Kazizi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Banaventure Karekezi avuga ko bariya bantu bagiye mu kirombe ari batanu bagezemo babura umwuka, babiri bahita bitaba Imana bagenzi babo 3 bavamo bajya gutabaza.

Yagize ati  “Bageze mu kirombe hasi i Kuzimu babura umwuka babiri bahita bitaba Imana, bagenzi babo bahise bazamuka bajya gutabaza irindi tsinda ryari ryasigaye i musozi. Babiri mu  bari basigaye i musozi bagiye gutabara bagenzi babo nabo bahise bitaba Imana kubera kubura umwuka, ariko babandi bari baje gutabaza bahise babimenyesha abaturage babajyana kwa muganga bajya no kuzamurayo abitabye Imana.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko  hari hashize igihe kirenga imyaka ibiri  kiriya kirombe cyarahagaritswe n’ubuyobozi bw’akarere kubera ko isosiyete yacukuragamo amabuye yari itagifite uburenganzira bwo gukomeza gucukura. Nyuma abaturage bakomeje kujya gucukurayo rwihishwa.

CIP Karekezi  yakomeje akangurira abaturage kumvira inama abayobozi babagira bakareka gukomeza kwishora mu bikorwa bishobora kubambura ubuzima.

Ati  “Kiriya kirombe kimaze gufungwa Polisi ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze twabujije abaturage kutazasubira gucukuramo amabuye y’agaciro. Tubagaragariza ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro busaba ibikoresho bihagije birimo ibyongera umwuka n’ubundi bwirinzi igihe bageze mu kirombe ndetse tubagaragariza ko bisaba kuba ufite ubwishingizi bw’ubuzima (Insurance).”

Yakomeje avuga ko usibye ubukangurambaga, kenshi Polisi yagiye igira ibikorwa (Operations) byo gufata abantu bajya muri buriya bucukuzi butemewe n’amategeko bakabasha kubatesha ntacyo babaye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yibukije abaturage ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko buhanirwa abasaba kubwirinda ndetse bagira uwo babona yabugiyemo bakihutira gutanga amakuru.

Yanavuze ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego batazahwema gukangurira abaturage kwirinda kujya mu bikorwa bishobora kubambura ubuzima ari nako ikora ibikorwa byo kurwanya abarenga ku mategeko.

Mu mirenge 13 igize akarere ka Rutsiro, 12 yose ibarirwamo ibirombe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kandi hafi ya byose bicukurwamo mu buryo bunyuranyijwe n’amategeko.

@igicumbinews.co.rw