Rutsiro: Abantu 6 bitwikiriye ijoro bajya gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko umwe ahasiga ubuzima

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mata 2020 abantu bagera kuri 6 batembanywe n’amazi umwe akahasiga ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi avuga ko iyi mpanuka yabereye mu mugezi wa Sebeya uri hagati y’akarere ka Ngororero n’akarere ka Rutsiro, ibera mu murenge wa Murunda mu kagari ka Kirwa umudugudu wa Satinsyi mu karere ka Rutsiro. Ni mugihe bariya baturage bo bari abo mu karere ka Ngororero mu murenge wa Kavumu.

CIP Karekezi yagize ati “Bari abantu 6 bitwikira ijoro bajya gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko. Ubwo bari bagiye kuyayungururira mu mugezi wa Sebeya nibwo wabatembanye uwitwa Nsengimana Daniel w’imyaka 40 ahasiga ubuzima, mugenzi we witwa Ntamahungiro ufite imyaka 24 arakomereka ajyanwa kwa muganga.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yakomeje akangurira abaturage kwirinda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe kuko muri ibi bihe by’imvura ubutaka buroroshye cyane ndetse kandi n’amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Koronavirusi yahagaritse ibyo bikorwa byose.

Ati “Ubundi muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya Koronavirusi abakoraga ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bose barabihagaritse, gusa bariya bacunze ku jisho abarinzi b’ibirombe bajyamo baracukura rwihishwa ari nabwo bahuraga n’impanuka bagiye kuyungurura ayo bari bamaze kwiba.”

Yakomeje avuga ko n’ubusanzwe Polisi y’u Rwanda idahwema gukangurira abaturage ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko butemewe ndetse bakanagaragarizwa ingaruka zabyo.

CIP Karekezi yagize ati “Biriya bintu bakora bihanirwa n’amategeko, ikindi bariya bantu nta bwinshingizi ndetse n’ubwirinzi baba bafite mbere yo kujya mu birombe, banangiza ibidukikije.”

Mu turere twa Ngororero na Rutsiro hakunze kugaragara ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse bamwe mu baturage bakanayacukura mu buryo bunyuranyijwe n’amategeko. Inzego z’umutekano ziracyarimo gushakisha bariya bari kumwe na nyakwigendera kugira ngo bakurikiranwe ku cyaha bakoze.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

@igicumbinews.co.rw