Rutsiro: Umuturage yafashwe acuruza inzoga ashaka guha umupolisi ruswa

Mu mpera z’iki cyumweru dusoza nibwo Uwimana Antoine yafashwe yarenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, yarimo gucuruza inzoga muri resitora ye.

Abapolisi bakorera mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Musasa ubwo bari mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19, Uwimana yashatse kubaha ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu kugira ngo bamureke akomeze ibikorwa bye bahita bamufata.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Insepector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abapolisi bo muri sitasiyo  ya Ruhango kuwa Gatandatu tariki ya 29 bari mu gikorwa cyo kugenzura ko abantu barimo kubahiriza amabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 bageze mu gasanteri ka Gisiza mu kagari ka Gisiza mu murenge wa Musasa basanga Uwimana afite resitora yarayishyizemo akabari agaburira abakiriya ibiryo akanabaha inzoga.

Yagize ati  “Abapolisi bamugezeho basanga arimo gupima inzoga (urwagwa) abandi barimo kurya bananywa inzoga nta bwiriza na rimwe ryo kurwanya COVID-19 bari bubahirije.

Abapolisi bamusabye guhagarika ibyo bikorwa kuko binyuranyijwe n’amabwiriza we yihutira gushaka guha ruswa umupolisi kugira ngo amureke, umupaolisi yahise amufatana n’iyo ruswa.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yaboneyeho kongera kwibutsa abafite ingeso yo gushaka gutanga ruswa ko babicikaho kuko  ari icyaha gihanwa n’amategeko ndetse ko bibeshya cyane gushaka guha ruswa abashinzwe kuyirwanya.

Yagize ati “Uriya muturage yafatiwe mu makosa yo kurenga ku mabwiriza igihugu cyatanze yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Abashinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ayo mabwiriza bamugezeho ashaka kubaha ruswa kugira ngo bamukingire ikibaba akomeze arenge ku mabwiriza.”

CIP Karekezi yasabye abaturage kubahiriza amabwiriza yose yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 anabibutsa ko uzajya abirengaho azajya abihanirwa. Uwimana yahise ashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ruhango kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose.  Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka. irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Mu mpera z’iki cyumweru nanone hari bamwe muri ba nyiri utubari n’amaresitora bakorera mu mujyi wa Kigali bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yamenyesheje abaturarwanda barimo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 ko bagiye gutangira kujya bahura n’ingaruka z’ako kanya.

@igicumbinews.co.rw