Rwamagana: Abayobozi batandatu bamaze kwirukanwa kubera ubusinzi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bumaze kwirukana Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari dutatu ndetse n’abayobozi b’imidugudu itatu bazira gusinda bakarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.



Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2020 hari benshi mu bayobozi bamaze gufatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo bakabihanirwa.

Muri abo harimo abagiye bafatirwa mu tubari basinze nyamara aribo bagakebuye abaturage baba barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.



Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko ubundi umuyobozi akwiriye gutanga urugero rwiza ku baturage akaba nkore neza bandebereho, ibi ngo iyo bidakozwe urirukanwa hagashakwa undi ushobora gutanga urugero rwiza ku baturage.

Yakomeje avuga ko mu Karere ka Rwamagana kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda hamaze kwirukanwa abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari dutatu harimo abo basanze mu tubari basinze ndetse n’abahishiraga utubari tugakomeza gukora.



Yavuze ko mu birukanwe harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari gaherereye mu Murenge wa Gishari, azira kunywa inzoga agasinda.

Ati “ Hakurikiyeho uw’Akagari ka Ntebe gaherereye mu Murenge wa Muhazi akaba yarafatiwe mu kabari, muri iki cyumweru gishize twafashe undi Gitifu yasinze wo mu Kagari ka Rugarama mu Murenge wa Nzige, abo nibo bagitifu batatu n’abayobora imidugudu nka batatu birukanwe kubera ko banyweye inzoga mu kabari cyangwa bari bazi akabari gakora bakagahishira.”

Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko kuba bamaze kwirukana aba bayobozi atari ibintu byiza bityo yasabye abo mu nzego z’ibanze gukora neza mu rwego rwo kuyobora inzira nziza abaturage bayobora.



Ati “ Umuyobozi ni nkore neza bandebereho, urumva kuba twirukanye ba Gitifu batatu mu gihe cy’umwaka n’igice, ntabwo ari ikintu cyakagombye kuba cyiza, kuba abakuru b’imidugudu nabo bagera kuri batatu barirukanwe nabyo si byiza, umuyobozi niwe utanga urugero akajya imbere abaturage bakamukurikira.”

Meya Mbonyumuvunyi yasabye kandi abaturage kuva mu bintu byose bishobora gutuma bandura icyorezo cya Coronavirus avuga ko gihari kandi kica.



Ati “ Nibabe maso mu buryo bubiri, icya mbere birinde ubwabo ariko icya kabiri banatange amakuru k’uwo ari we wese warangara cyangwa akagira uruhare mu kubakururira icyo cyorezo.”

Kuri ubu Abanyarwanda 36 627 bamaze kwandura COVID-19, abakize ni 27 090 naho abakirwaye ni 9117 barimo 26 barembye.



@igicumbinews.co.rw