Rwamagana: Ivatiri yangonze ikamyo itwaye Lisansi
Kuri iki cyumweru Tariki 24 Werurwe 2024, ahagana saa Saba z’igicamunsi mu kagari ka Nyakibanda, Umurenge wa Musha, Akarere ka Rwamagana nibwo polisi y’ u Rwanda yashyize hanze itangazo ku mbuga nkoranyambaga zayo rivuga ko Umuhunda munini Kigali-Rwamagana ufunze by’agateganyo kubera impanuka ikomeye y’imodoka yari ihabereye.
Muri iryo tangazo Polisi yakanguriraga abakoresha ibinyabiziga bito ko mu gihe umuhanda ufunze baba bifashisha Umuhanda Nyagasambu ku isoko-Paruwasi ya Musha- Kadasumbwa kandi ko abakoresha ibinyabiziga binini baba bihanganye mu gihe hagikurwamo iyo modoka.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yabwiye igicumbinews.co.rw ko iyi mpanuka yatewe n’ivatiri yaturukaga i Kigali yerekeza muri Rwamagana hanyuma itakaza umukono igongana n’ikamyo itwaye lisansi iragwa ifunga umuhanda ariko hahise hakorwa ubutabazi imodoka ikurwa mu muhanda. Kuri ubu umuhanda wongeye kuba nyabagendwa.
Ati: “Ni ivatiri yaturukaga i Kigali yahuye n’ikamyo yaturukaga i Rwamagana yerekeza i Kigali bahurira aho bita ku matafari, ivatiri itakaza umukono wayo igonga ya kamyo, ikamyo iragwa ifunga umuhanda ariko ubu imodoka ziri gutambuka”.
Umuvugizi wa polisi yakomeje asaba ko abatwara ibinyabiziga bagomba kugenda bubahiriza amategeko n’ibyapa ndetse n’ibindi bimenyetso byo ku muhanda kugira ngo babashe kugera iyo bajya amahoro batibagiwe no kugendera ku muvuduko mucye Kandi batanyweye ibisindisha cyangwa bananiwe. Hakiyongeraho no kugendera mu cyerekezo cyagenywe cy’umuhanda.
Amakuru igicumbinews.co.rw yamenye avuga ko ntawapfiriye muri iyi mpanuka uretse umuntu umwe wakomeretse kandi ngo nawe si cyane ariko ibinyabiziga byombi byangiritse bikomeye ndetse n’iyo kamyo yaritwaye lisansi yamenetse. Gusa Polisi yahise itabara ikumira izindi mpanuka zari gushamikiraho.
Évariste NSENGIMANA/ Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: