Rwamagana: Umugore n’umugabo batawe muri yombi bazira kudubikaho Gitifu ikigage

Hejeuru ku ifoto ni Gitifu bahindanyije(Photo:Popote/Twitter)

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bufatanyije n’iz’umutekano, bwataye muri yombi umugore n’umugabo nyuma yo gufata Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabisindu gaherereye mu Murenge wa Musha, bakamudubika mu kigage bamuziza ko yasanze barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, banahinduye urugo rwabo akabari.




Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rujambara mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Muhoza Théogène, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aba baturage bamennye ikigage n’inzoga kuri Gitifu w’Akagari ubwo yari ari mu kazi ko kugenzura uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ari gushyirwa mu bikorwa kuko muri uyu Murenge habarurwa abarwayi 19.




Ati “ Bamumenaho urwagwa, hanyuma agize ngo arababwira ibi n’ibi, umugabo aramufata umugore amusukaho urwagwa n’ikigage.”

Muhoza yakomeje avuga ko abari bari aho bahise batabara bafata umugore, umugabo we ariruka arabasiga, ngo hahise hoherezwa Dasso ijya kuzana uwo mugore, umugabo we na we ngo yaraye afashwe nijoro ubwo yageragezaga gucika ajya i Gatsibo.




Uyu muyobozi yakomeje avuga ko icyaha cyakozwe ari icy’abantu ku giti cyabo gusa ngo bamaze n’iminsi bahura n’ibibazo nk’ibi by’aho bamwe mu baturage bafatwa batambaye udupfukamunwa bagatongana bamwe banashaka kurwana.

Yasabye abaturage kwirinda gusagarira ubuyobozi kandi bagashyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda ngo kuko icyorezo cyakajije umurego.




Ati “ Abaturage turabasaba gukurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko abantu baragenda badohoka imibare ikazamuka ari nako icyorezo kidutwara abantu benshi, abaturage rero barasabwa kubaha ubuyobozi kuko hari ibyo amategeko ateganya ku muntu uhutaza uri mu nshingano ze utazajya abikora azajya ahanwa kimwe n’uko umuyobozi wahohotera umuturage ahanwa.”

Kuri ubu aba baturage bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Musha mu gihe barindiriye kugezwa imbere y’ubutabera.

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho kuri Igicumbi News Online TV: