Rwamagana: Umugore ufite abana barindwi yaciye inyuma umugabo we ashaka gufatwa ngo abone gatanya

Ni iturufu itamenyerewe na benshi kumva ko umwe mu bashakanye afata icyemezo cyo guca inyuma mugenzi we kugira ngo yihutishe umugambi wo gusaba gatanya.

Ibi bamwe bashobora gufata nk’ibidasanzwe mu matwi y’abumva cyangwa amaso y’abasoma, byabaye inkuru isanzwe muri Rwamagana aho umugore w’imyaka 47 yafatiwe mu bikorwa by’ubusambanyi mu kwiregura akavuga ko yabikoze agamije kugira ngo abone gatanya yimwe n’umugabo we.

Ni amahano yabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru ubwo uyu mugore usengera muri ADEPR, utuye mu Kagari ka Bwinsanga yafatirwaga mu nzu y’umumotari bararanye nyamara asanzwe afite urugo rwe rurimo imbyaro zirindwi. Bafatiwe mu Kagari ka Ruhimbi.

Umugabo w’uyu mugore yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko yari yamubeshye ko agiye kwirirwa mu masengesho ngo yari afite ibyo ari gusengera. Ngo byageze ku mugoroba aramuhamagara ntiyitaba telefoni atangira gukeka ko yagiye kumuca inyuma kuko ngo hari ibimenyetso bimwe na bimwe yagendaga abona ko ashobora kuba agirana ibihe byiza byo mu gitanda n’umusore utwara moto.

Ati “Umutima wakomeje kumpata kumuhagamagara ku mugoroba akambwira ngo ntibarasoza gusenga, njya ku muhanda aho yacururizaga yari yahasize umwana, nyuma ampamagara mu ijoro arambwira ngo baraye mu masengesho, umutima ukomeza kundya mpamagara abamotari mbabaza ko wa mumotari njya nkeka ko basambana yakoze bambwira ko atakoze umunsi wose ntangira gukeka ko ariho ari.”

Uyu mugabo akomeza avuga ko byarangiye agiye ku rugo uwo mu motari akodeshaho ahageze abaza umuzamu waho amubwira ko uwo mumotari yararanye n’umugore usa n’ukuzemo ahita amenya ko ari uwe, ngo yahise yitabaza abakora irondo ry’umwuga anamenyesha inzego z’umutekano n’iz’ibanze zirahagera maze mu gitondo barabafata.

-   Umugore yaciye inyuma y’umugabo we ku bushake

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishari, Rushimisha Mark, yabwiye IGIHE ko uwo mugore yiyemereye ko yaciye inyuma umugabo we ku bushake kugira ngo abone gatanya yashakaga.

Yagize ati “Mu nyandiko mvugo y’uriya mudamu agaragaza ko yabikoze abigambiriye ngo ashaka imbarutso yo gutandukana n’umugabo kuko yamusabye gatanya arayimwima. Yavuze ko adashaka kongera kubana na we, umugabo arabyanga ngo rero yabikoze yabigambiriye kugira ngo afatwe haboneke imbarutso yo gutandukana.”

Rushimisha yavuze ko uyu mubyeyi atari yaregereye ubuyobozi ngo agaragaze ikibazo afitanye n’umugabo cyanatuma afata umwanzuro wo kumuca inyuma abishaka ngo abone gatanya.

Ati “Ubundi ubuyobozi iyo bwinjiye mu kibazo cy’abashakanye bakabona nta mpamvu yo gukomeza kubana kubera impamvu runaka zishobora no kuzatera urupfu, tubagira inama yo gutandukana ku neza. Icyo gihe na raporo tubakoreye ibafasha kujya mu rukiko kuba iyo gatanya bayihabwa kabone nubwo umwe yakwanga guha gatanya undi ubuyobozi buba bwabonye impungenge ku buryo raporo ishingirwaho.”

Yakomeje asaba abaturage kujya begera ubuyobozi ngo kuko bubereyeho gukemura ibibazo byabo aho gukora amakosa batabwegereye.

Amakuru IGIHE yakuye mu baturanyi b’uyu muryango ni uko uyu mugabo ngo na we ashobora kuba aca inyuma umugore we.

Bamwe mu baturage bavuga ko amaze kubyara hanze abana babiri, abandi bakavuga ko yabyaye bane, bose bahuriza ko ngo umugabo na we yitwaza ibikorwa by’ijambo ry’Imana agaca umugore we inyuma.

Hari uwagize ati “Uriya mugore n’ubundi yari yaramuhunze yararaga mu iduka yacururizagamo urebye ntabwo bari bakibana kuko umugore yari yarananiwe kwihanganira ingeso z’umugabo. Wibaze abantu bafite abana barindwi ariko babanaga bacengana cyane nyamara bose ngo ni abarokore bo mu b’imbere.”
Undi muturage ubazi neza yavuze ko ibikorwa by’ubusambanyi ngo bose basanzwe babikora ku buryo ngo nubwo hafashwe umugore gusa ngo bihaye igihe gito ngo banafata n’umugabo.

Ati “Nako umugabo we birigaragaza cyane kuko amaze kubyara hanze abana barenze babiri kandi ku bagore batandukanye, ubuyobozi bubigenzuye abo bana bwababona rwose.”

Ibibazo by’amakimbirane yo mu miryango bikomeje kwiyongera ndetse bigira ingaruka ku gusenyuka kw’ingo. Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) yatangaje ko imiryango 8941 mu Rwanda yemerewe n’inkiko gutandukana mu 2019. Ni imibare yazamutse cyane kuko mu 2018 hari hatanzwe gatanya 1311, ni ukuvuga ko zikubye inshuro 6.8.

Kuri ubu umugore wafashwe aca inyuma umugabo we afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Gishari mu gihe ategerejwe gushyikirizwa Ubushinjacyaha we n’umumotari bafatanywe.

@igicumbinews.co.rw