Rwamagana: Umukobwa yaguye gitumo umusore bendaga gukora ubukwe arimo gusambana

Ubukwe bw’inkumi n’umusore bwari butegerejwe mu Karere ka Rwamagana bwapfuye nyuma yaho umukobwa afashe umusore bendaga kurushinga ari mu bikorwa by’ubusambanyi n’undi mukobwa.

Ni ubukwe bwari buteganyijwe tariki 20 Ukuboza 2020 ariko kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus bwari bwarasubitswe, bivugwa ko umusore yari yaramaze gukwa, kwishyura ahazabera ubukwe n’ibindi nkenerwa byose.

Tariki ya 13 Ukuboza nibwo zahinduye imirishyo nyuma yaho umukobwa ahamagaye umusore ku murongo wa telefone ngendanwa ye aramubura, uyu mukobwa ngo yahise afata inzira ajya kureba aho umusore atuye niba ahari agezeyo ngo akinguye ku cyumba cy’umusore asanga ari gusambana n’undi mukobwa.

Uyu mukobwa ngo yahise yumirwa akuramo telefone arabafotora ubundi abasiga aho arigendera nyuma y’iminsi mike ngo yahise ashyira umusore impeta yari yaramwambitse amubwira ko ibyo gukora ubukwe birangiye.

Pasiteri Umulisa Fred uyobora itorero Church on the rock aba bageni bari gusezeraniramo yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu musore atarahagarikwa mu rusengero ariko ngo biri mu nzira kuko yaciye inyuma uwo bendaga kurushinga.

Mu gusobanura uko byagenze ngo uyu musore afatwe yagize ati “Umukobwa niwe waje kundeba ambwira ko yafashe uwo muhungu n’undi mukobwa bari kumwe, yabimbwiye yaratinze ariko mbajije umuhungu urumva ntiyari kumpakanira kuko umukobwa afite amafoto nubwo atayanyeretse ariko yambwiraga ko ayafite.”

Yakomeje agira ati “Mpamagaye umuhungu yarabyemeye ariko nk’abantu bari bataranatera igikumwe numvaga nanabahuza bakabarirana mu gihe baba babyumva bose ariko umukobwa byaramugoye kubyakira, mubaza icyemezo yumva yafashe ambwira ko adashaka gukomeza ubukwe, nafashe umwanya ndabasengera ndongera ndabahuza umukobwa aranga.”

Pasiteri Mulisa yavuze ko kuri ubu atarafata icyemezo cyo kumuhana mu rusengero ariko ko ariho bigana kuko uyu musore asanzwe aba muri korali.

Ati “Ngomba kubivuga mu rusengero kuko naraberekanye mu rusengero, namugaragarije abantu ko afite ubukwe, ubwo rero niba byarapfuye abakirisitu bagomba kubimenya, umusore cyangwa umukobwa buriya bazongera bashake rero sinazongera kuberekana bwa kabiri abakirisitu bataramenye ikishe ubukwe bwabo.”

Pasiteri Mulisa yakomeje avuga ko abantu benshi babimenye bikiba ku buryo ngo we yabimenye abenshi baramaze kubimenya, yavuze ko kuri ubu bibabaje cyane kuba umuntu w’umukirisitu agifatirwa mu byaha nk’ibi by’ubusambanyi avuga ko ubundi bagira inama abagiye gushakana yo kubanza kumenyana.

Ati “Abagiye gushakana ubundi turabanza tukabigisha tukabasengera aba rero twari tutarabigisha kuko hahise haza ibi bibazo by’ubusambanyi ariko abasanzwe turabigisha tukanabasaba kumenyana bihagije, tubasaba kubanza kurambagiza mbere y’uko bakundana kuko iyo urambagiza umuntu ureba ingeso ze ukareba niba wazihanganira ukabona kumukunda.”

Twagerageje kuvugisha umusore uvugwaho gufatwa asambana ntiyitaba telefone ye, umukobwa we yabwiye umunyamakuru ko atifuza kuvuga ku hahise he ngo byaba bimeze nko kumusubiza inyuma.

@igicumbinews.co.rw