Rwamagana: Umukobwa yapfiriye mu buvumo yaramazemo icyumweru asenga ntacyo akoza mu kanwa
Umukobwa witwa Ukuyemuye Jeannette wari ufite imyaka 31 y’amavuko, wari waturutse mu Mujyi wa Kigali, yasanzwe mu buvumo mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana yapfiriyemo, nyuma yo kumaramo icyumweru atarya, atanywa, ahubwo asenga.
Umurambo w’uyu mukobwa wabonetse kuri uyu Gatandatu mu Mudugudu wa Samatare mu Kagari ka Kagezi, mu gihe kuhasengera byari byarahagaritswe kubera icyorezo cya Covid-19.
Amakuru yamenyekanye atanzwe n’umwe mu bagore bo mu Murenge wa Nzige uherereyemo ubwo buvumo, aho nyakwigendera yaraye ku wa Kane w’icyumweru gishize, mbere y’uko yerekeza muri ubwo buvumo. Ngo yamubwiye ko ashaka kumara icyumweru cyose asenga, yinginga Imana.
Ku wa Gatanu ngo icyumweru cyarashize, undi ategereza ko wa mukobwa agaruka araheba, ahitamo kujya kumureba. Agezeyo yahasanze umurambo, yarapfiriyemo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Gahengeri, Muhinda Augustin, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ubu buvumo bari barabuhagaritse nta muntu wemerewe kubujyamo, ariko uwo mukobwa yabaciye mu rihumye yinjiramo, amaramo icyumweru.
Ati “Twabimenye ejo duhamagawe n’umudamu utuye Nzige, uriya mukobwa yabanje kuraraho mbere yo kujya mu buvumo, yari yamubwiye ko azamaramo icyumweru, kirangiye ntiyamubona, aje kureba asanga yapfuye, nibwo yatabaje inzego zose, tujyayo dusanga yapfuye.”
Yakomeje avuga ko ku wa Gatandatu babimenya, uwo mukobwa yari amazemo icyumweru cyose atarya, atanywa.
Uyu muyobozi yasabye abaturage gusengera mu ngo zabo kuko nabwo Imana yabumva, batarindiriye kujya mu buvumo.
Ati “Gusenga ntabwo ari ukujya mu buvumo, Imana iri ahantu hose, umuntu wese ashobora no gusengera iwe mu rugo Imana ikamwumva, si ngombwa ko ajya ahantu hashobora kwangiza ubuzima bwe, cyane cyane nka hariya Samatare.”
Yakomeje avuga ko kuri ubwo buvumo bafashe icyemezo cyo kuhashyira abarinzi ku manywa na nijoro, mu rwego rwo kuharinda abaturage.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Rwamagana ngo ukorerwe isuzuma, mbere yuko ushyikirizwa umuryango we ngo bawushyingure.
@igicumbinews.co.rw