Rwamagana: Umuturage akurikiranweho gushaka guha umupolisi ruswa

Uwitwa Nsengiyumva Francois w’imyaka 48 wo mu kagari ka Rugarama mu murenge wa Nzige mu karere ka Rwamagana akurikiranweho icyaha cyo kugerageza guha umupolisi ruswa. Ni ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100, yayatanze ashaka ko inzego z’umutekano zireka gukomeza gukurikirana umuvandimwe we wari warahunze urugo rwe kubera ko yari akurikiranweho gukora no gucuruza ikiyobyabwenge cya Kanyanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ukuboza aribwo Nsengiyumva yegereye umupolisi ukorera kuri sitasiyo ya Nzige yizeza umupolisi ko yamuha ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100(100,000frw) umuvandimwe we witwa Manikuzwe Fabien wataye urugo rwe akaba yagaruka.

Polisi yari ifite amakuru ko uyu Manikuzwe Fabien ateka akanacuruza kanyanga, tariki ya 14 Nzeri uyu mwaka inzego z’umutekano zijya iwe bahasanga ingunguru yuzuye kanyanga. Manikuzwe amenye ko inzego z’umutekano zageze iwe zikaba zimushaka yahise ava mu rugo rwe ntiyongera kugaragara.

CIP Twizeyimana avuga ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ukuboza Nsengiyumva yegereye umupolisi amusaba ko yamuha amafaranga ibihumbi 100 bakareka umuvandimwe we akagaruka iwe.

Ati: “Uriya muturage yegereye umupolisi amwizeza ko agiye kumuha ruswa ingana n’amafaranga ibihumbi 100 ariko bareke umuvandimwe we agaruke.

Umupilosi yaramwemereye basezerana aho aza kuyamuhera n’isaha bazaguhuriraho, uwo mupolisi nibwo yahitaga amufata ndetse n’ayo mafaranga ya ruswa yari amuzaniye.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yashimiye uyu mupolisi wakoze kinyamwuga ndeste agakora ibiri mu nshingano ze zo kurwanya ruswa akanga kuyakira ahubwo akihutira gufunga uwo wari ugiye kuyimuha.

CIP Twizeyimana yagiriye inama abantu kureka kwishora mu ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, kimwe n’ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko kuko babigiriramo ingaruka nyinshi zirimo; gucibwa amande, bikanabadindiriza iterambere ry’ubukungu bwabo n’ubw’igihugu muri rusange ndetse hakiyongeraho no gufungwa.

Akomeza avuga ko bidakwiye ko umuntu akora ibinyuranyije n’amategeko yafatwa akumva ko yatanga ruswa kugira ngo ababarirwe cyangwa akomeze akore ibitemewe.

Ati: “Nta muntu n’umwe udasobanukiwe ububi n’ingaruka za ruswa, ntibyari bikwiye ko umuntu afatirwa mu bikorwa bibi binyuranyije n’amategeko yarangiza akagerekaho no gutanga ruswa kugira ngo arekurwe cyangwa ababarirwe kandi azi neza ingaruka z’ibiyobyabwenge no kubikwirakwiza, uriya we yageretseho n’ikindi cyaha cyo gutanga ruswa.”

Nsengiyumva Francois akimara gufatwa yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) sitasiyo ya Nzige kugira ngo akurikiranwe ku cyaha akekwaho.
Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa mu ngingo yaryo ya 4 riteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

@igicumbinews.co.rw