Rwanda: Abajenerali 2 batawe muri yombi kubera kurenga kumabwiriza yo kwirinda Coronavirus

Uhereye Ibumoso ni Gen Ibingira na Lt Gen Muhire(Photo:Internet)

Gen Fred Ibingira na Lt Gen (Rtd) Charles Muhire, muri uku kwezi batawe muri yombi bajyanwa muri kasho ya gisirikare mu bihe bitandukanye nkuko tubikesha The New Times.

The New Times ivuga ko Gen Ibingira yatawe muri yombi kuwa 7 Mata 2021, nyuma yuko hari hashize iminsi itatu, yitabiriye imihango yo gusaba umugeni mu kagari ka Butare, umurenge wa Ngoma, mu karere ka Huye.

Ubusanzwe amabwiriza yo kwirinda Coronavirus mu Rwanda, avuga ko gusaba no kwiyakira mu bukwe bibujijwe, avuga ko ubukwe bwemewe ari ubukorewe imbere y’amategeko no mu urusengero.

The New Times yamenye ko Lt Gen Muhire yafashwe Tariki 24 Mata 2021, afatirwa kuri Pegase Resort Inn iherereye i Rebero, mu karere ka Kicukiro, mu mujyi wa Kigali, aho yari kumwe n’abandi bantu 33, bashinjwa kunywa inzoga barenze kumabwiriza.

Amakuru avuga ko Aba Bajenerali bombi bafashwe na Polisi bagahita bahabwa RDF.

Ibi byemejwe, kuri uyu wa kabiri, Tariki ya 27 Mata 2021, n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt Col Ronald Rwivanga. Ati: “Nibyo Abajenerali babiri barafunzwe bashinjwa imyatwarire mibi”.

Umuvugizi w’ingabo yakomeje avuga ko bazahanwa hakurikijwe amategeko agenga imyitwarire mu ngabo z’igihugu, igihe bazafungirwa kikazagenwa n’ababakuriye.

Yavuze ko Igisirikare cy’u Rwanda cyamagana iyo myitwarire ku rwego rukomeye kubera ko igira ingaruka mu miyoborere n’imikorere y’ingabo.

Amakuru avuga ko kandi hari n’abandi ba Polisi babiri bakomeye baterewe muri yombi muri ibyo bikorwa bibiri byabaye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yemeje aya makuru, abwira The New Times ko hari abantu bafashwe bari kumwe na Lt Gen (Rtd) Muhire mu mujyi wa Kigali. Naho ku byabereye i Huye mu Majyepfo mu mihango y’ubukwe Gen Ibingira yari yitabiriye, ngo hakozwe iperereza riza gutuma babiri mu bayobozi bakuru ba Polisi muri ako gace batabwa muri yombi.

Abo ni CSP Francis Muheto, uyobora Polisi mu Majyepfo, na SSP Gaston Karagire, uyobora Polisi mu Karere ka Huye.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko abo bayobozi babiri ba Polisi bafashwe bazira kuba bari bafite amakuru y’abo bantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 nyamara ntibagire icyo babikoraho.

Mu bafashwe kandi harimo uwitwa Fidel Rugomwa, nyiri ahabereye ibyo birori, akaba yarafunzwe mu gihe kigera ku cyumweru, nyuma ararekurwa amaze kwishyura amande.

Kimwe n’abandi basivili fashwe bari kumwe na Lt Gen Muhire na bo bararekuwe bamaze kwishyura amande ateganywa, bamaze no kwisuzumisha COVID-19 kandi bakiyishyurira.

Kanda hasi ukurikire uko byagenze kuburyo burambuye:

BIZIMANA Desire/Igicumbi News