Rwanda: Abakoresha indimu, tangawizi n’inturusu bivura Coronavirus baburiwe
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana, yaburiye abantu bifashisha indimu nyinshi, tangawizi n’inturusu byo kwiyuka, bibwira ko bari kurwanya Covid-19.
Dr Nsanzimana yavuze ko ahubwo bakomeje gutyo bishobora kubaviramo ubundi burwayi burimo ubw’igifu.
Hashize igihe hari imyumvire y’uko indimu nyinshi, tangawizi nyinshi no kwiyuka biri mu bifasha abantu barwaye Covid-19 gukira, nubwo nta rwego na rumwe rw’ubuzima rwigeze rubyemeza.
Mu minsi ishize hari n’amasoko kubonamo indimu byari ihurizo rikomeye, n’aho zibonetse zikaba zikosha kubera ko bazicuranwaga bazi ko zivura Covid-19.
Umuyobozi wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yabwiye RBA ko kurya indimu nyinshi na tangawizi nyinshi ahubwo bishobora kugira izindi ngaruka mbi.
Ati “Nigeze guhura n’abantu bikoreye inturusu nyinshi ndadabaza nti murajya he?, bambwira ko ari mu rwego rwo kurwanya Covid-19. Ibintu byo kwiyuka, rwose tubisubiremo ntabwo twebwe mu buvuzi tubyemera ko byagufasha ahubwo bishobora kugutera ibindi bibazo, abantu bakoraga ibintu byo kwiyuka babihagarike.”
“Tangawizi yo ni nk’urusenda birumvikana, uko urya nyinshi irakwangiza mu gifu. Ziriya ndimu nazo zibamo acide, iriya acide iyo igeze mu gifu ari nyinshi iracyangiza. Abantu benshi bagiye bakira Covid-19 nyuma akakubwira ati ariko igifu cyo cyanze gukira, wakurikirana ugasanga ni ibyo byatsi.”
Dr Nsanzimana yavuze ko buri kiribwa cyose kigira intungamubiri na vitamine runaka, ariko iyo ufashe ibirenze ibyo umubiri ukeneye bigira ingaruka aho kuba inyungu.
Ati “Indimu zibamo vitamin C, ntabwo ukeneye ku munsi kunywa dose ya vitamin C irengeje iyo umubiri wawe ukenera, gushyiramo nyinshi ahubwo urimo uritera ibindi bibazo. Rero gufata ibikombe icumi by’indimu na tangawizi ku munsi ni ukwiyahura.”
Yavuze ko nk’ibindi biribwa byose, kuba wanywa indimu na tangawizi biringaniye ntacyo bitwaye ariko ko kubinywa ku bwinshi ntacyo bihindura ku bukana bwa Covid-19.
Ati “Kuba wafata icyayi harimo ka tangawizi gake n’indimu biragufasha byoroheje ariko ntabwo byica virusi, ntibiyirukana mu mubiri ahubwo biratuma umubiri wawe ushobora kwirwanaho kuko hari ukuntu bifasha abasirikare b’umubiri, ariko ntabwo biraza gutwika virusi.”
Yaburiye n’abanyamadini basigaye bigisha bashishikariza abantu kwivurisha indimu na tangawizi aho kujya kwa muganga, avuga ko ibyo ari ukuyobya abantu.
Kugeza ubu nta muti wizewe uzwiho kuvura Covid-19 icyakora hari itandukanye yifashishwa mu guhangana n’ibimenyetso byayo. Hari inkingo zitandukanye zimaze gukorwa ariko nazo ntabwo zirinda abantu ijana ku ijana nubwo hari izagaragaje kurinda ku kigero cya 95 %.