Rwanda : Abandura Coronavirus bakomeje kuboneka i Rusizi na Rusumo

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abandi bantu 11 basanganywe Coronavirus mu bipimo 945 byafashwe uyu munsi bituma umubare w’abayanduye mu Rwanda ugera kuri 431.

Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa Gatandatu, ryerekana ko abantu babiri bashya aribo bakize Coronavirus, banasezererwa mu bitaro.

  • Abanduye ni 431 (Barimo 11 bashya)
  • Abakize ni 283 (Barimo umwe mushya)
  • Abakirwaye ni 146
  • Abantu babiri bamaze kwitaba Imana
  • Ibipimo bimaze gufatwa ni 75 013 (Ibipimo bishya 945)

Abarwayi bashya bagaragaye kuri uyu wa 6 Kamena 2020, barimo abakuwe i Rusizi n’abo ku Rusumo.

Minisante yatangaje ko bose ‘‘Bashyizwe mu kato n’abo bahuye bahise bakurikiranwa.’’

Ni ku munsi wa kabiri wikurikiranya mu Rwanda habonetse abarwayi bakuwe mu bice bya Rusizi no ku Rusumo. Ubwandu buri kuboneka mu Karere ka Rusizi gahana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari kugaragara ubwandu bushya bufitanye isano n’ingendo zambukiranya imipaka.

Ku Rusumo ho ahari umupaka uhuza u Rwanda na Tanzania, abarwayi bahakurwa baba biganjemo abatwara amakamyo yambukiranya imipaka n’abakorana na bo, bashyirwa mu kato bakihagera bagahita bapimwa.

Ubwiyongere bw’abarwayi bashya muri Rusizi bwatumye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ifata umwanzuro ko kuva ku wa 4 Kamena 2020 imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo, Mururu n’igice cya Gihundwe igize Umujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi isubizwa muri gahunda ya Guma mu Rugo mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 13 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 431 banduye mu bipimo 75 013 bimaze gufatwa, 283 barayikize mu gihe 146 bakirwaye naho babiri bitabye Imana.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda muri rusange basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

 

Abandi bantu 11 basanganywe Coronavirus i Rusizi no ku Rusumo, umwe ni we wayikize

@igicumbinews.co.rw