Rwanda: Abanduye Coronavirus biyongereye higanjemo ab’i Rusizi

Abantu barindwi barimo abaheruka gukora ingendo zambukiranya imipaka, cyane cyane mu Karere ka Rusizi mu Burengerezuba bw’u Rwanda basanganywe Coronavirus mu bipimo 1083 mu gihe batandatu bayikize mu masaha 24 ashize.

  • Abanduye ni 377 (Barimo barindwi bashya)
  • Abakize ni 262 (Barimo batandatu bashya)
  • Abakirwaye ni 114
  • Umuntu umwe yitabye Imana
  • Ibipimo bimaze gufatwa ni 69 151 (Ibipimo bishya 1083)

Minisiteri y’Ubuzima mu itangazo ryayo ryo kuri uyu wa Mbere yatangaje ko ‘‘Abarwayi bashya bakoze ingendo zambukiranya imipaka, cyane cyane i Rusizi. Bashyizwe mu kato.’’

Ku wa 31 Gicurasi 2020 nibwo mu Karere ka Rusizi hagaragaye abantu batanu banduye Coronavirus barimo abacuruzi, abashoferi n’umumotari umwe. Ibi byanatumye ingendo hagati y’intara n’Umujyi wa Kigali n’izikorwa na moto zitwara abagenzi zikomeza gusubikwa.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije, yatangaje ko uyu mwanzuro waturutse ku bwandu bushya bwagaragaye mu Karere ka Rusizi, biba ngombwa ko habanza kunozwa ingamba zo gukumira ko bwakwira hose.

Ati “Hari ikibazo cy’ubwandu mu bantu bamwe harimo abagenzi baturuka hanze. Hari abava mu karere kacu mu bihugu duturanye hari n’abavuye hanze baturutse kure mu bihugu bitandukanye. Cyane ku barwayi bagaragaye mu Karere ka Rusizi bituma hafatwa ingamba zo kugira ngo ingendo hagati y’intara n’umujyi wa Kigali n’intara na za moto zitwara abantu ibyo byose bisubikwa kugira ngo tubanze tunoze neza icyo amakuru yadutangarije hanyuma hafatwe n’ingamba zatuma turinda ubuzima bw’Abanyarwanda.”

Kuri ubu mu Karere ka Rusizi hafashwe ingamba zo gufata abacyekwaho gucuruza magendu bagahurizwa hamwe ndetse n’abashoferi batwara amakamyo yambuka umupaka, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 13 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 377 banduye mu bipimo 69 151 bimaze gufatwa, 262 barayikize mu gihe 114 bitabwaho n’abaganga naho umwe yitabye Imana.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umurwayi witabye Imana ari umushoferi w’imyaka 65 wari utuye mu gihugu cy’abaturanyi, wahisemo gutaha mu Rwanda nyuma yo kuremba. Yitaweho n’abaganga mu kigo cyagenewe kuvura Coronavirus ariko yaje gupfa azize kwangirika imyanya y’ubuhumekero.

Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

 

Abandi bantu barindwi biganjemo abakoreye ingendo zambukiranya imipaka mu Karere ka Rusizi basanganywe Coronavirus mu gihe batandatu bakize

 

@igicumbinews.co.rw