Rwanda: Abanduye Coronavirus bakomeje kutiyongera cyane
Abamaze gukira icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus kugeza ubu ni 168 barimo bane basezerewe uyu munsi.
- Abanduye ni 287 (nta mushya urimo)
- Abakize ni 168 (barimo bane bashya)
- Abakirwaye ni 119
- Nta murwayi uritaba Imana
- Ibipimo bimaze gufatwa ni 45 140 (ibipimo bishya 895)
Bitandukanye no mu minsi yashize ubwo humvikanaga ko umuntu wanduye yasanzwe muri ‘quartier’ runaka nk’uko byagenze mu Gatenga cyangwa i Gicumbi, uwanduye akajyanwa mu bitaro n’abo bahuye bagashyirwa mu kato. Abarimo gusangwamo ubwandu ni abafatirwa ku mupaka, bagashyirwa mu kato, bagapimwa.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.
Umuntu wese ashobora kwipimisha akoresheje telefoni akanda *114# agakurikiza amabwiriza. Ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus asabwa guhamagara telefoni itishyurwa ya 114, cyangwa akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryemeje ku wa 11 Werurwe 2020 ko Coronavirus ari icyorezo cyugarije Isi bitewe n’ubwiyongere bw’abayandura.
Coronavirus yagaragaye bwa mbere mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu Ukuboza 2019; kuri ubu 4 490 958 bamaze kuyandura ku Isi yose, barimo 301 558 yahitanye na 1 690 669 bamaze kuyikira.
@igicumbinews.co.rw