Rwanda: Abasambanya abana barasabirwa gukonwa

Bamwe mu baturage basaba ko abasambanya abana bajya bahabwa ibihano bikakaye ku buryo bishobotse bajya babakona kugirango batongera kurongora.

Ni mu gihe Sena y’u Rwanda isaba Leta gutangaza buri mwaka urutonde rw’abahamijwe icyaha cyo gusambanya abana kandi ibihano bahabwa bikiyongera. Muri iyi myaka itatu ishize abana bagera ku 74000 ni bo bamenyekanye ko basambanijwe. Abahohotewe bataregeza ku myaka icumi bararenga 2000

Komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu muri sena y’u Rwanda, ni yo yacukumbuye iki kibazo, yemeza ko abana bakomeje gusambanywa baba abakobwa ndetse n’abahungu.

Mu ngero yatanze, komisiyo yagaragaje ko kuva mu 2019 kugera mu 2020 abana basaga 7000 ari bo bagejeje ibirego ko basambanijwe ku gahato mu rwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha. Muri iyi mibare, hagaragara mo abana bari munsi y’imyaka 10 bagera ku 2167 mu gihe abari hejuru y’imyaka 11 kugeza kuri 17 ari 5313.

Ku rundi ruhande, imibare yatangajwe na minisiteri y’ubuzima igaragaza ko abana basambanijwe bakabyarira kwa muganga muri iyi myaka itatu , bagera ku 74000

Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, ku bana 200, na bwo bwagaragaje ko abana benshi basambanirizwa mu ngo zabo ndetse no ku mashuri. Muri aba bana babajijwe, abagera ku 118 basambanirijwe mu rugo, naho 40 basambanirizwa ku mashuri, mu gihe abasigaye bagiye basambanirizwa mu nzira, mu modoka, mu mahoteri no mu nsengero.

Ukurikije imibare y’abasambanijwe bagatanga ibirego, n’abasambanijwe bagaterwa inda, bigaragara ko abasambanya abana abenshi batamenyekana nkuko byemezwa na bamwe mu ba senateri.

Abasenateri bagaragaje zimwe mu mpamvu zikomeye zongereye ugusambanywa kw’ abana muri ibi bihe, batunga agatoki kudohoka kw’ababyeyi mu burere baha abana babo, ndetse n’imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga itagenzurwa. Bityo bamwe mu basenateri bagasaba ko ibihano bihabwa abahamwa n’icyaha cyo gusambanya abana byakongerwa, mu rwego rwo kureba ako byagabanya umubare w’abakora icyo cyaha.

Zimwe mu ngaruka zo gusambanya abana bato nkuko bigaragazwa n’inzego z’ubuvuzi mu Rwanda, ku isonga haboneka ikwangirika kw’imyanya yabo myibarukiro, abandi bikabaviramo guterwa inda bakiri bato.

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo gihora kivugwa n’inzego zinyuranye, sena irasaba guverinoma gukora no gutangaza buri mwaka urutonde rw’abo inkiko zahamije burundu icyaha cyo gusambanya abana, kandi rukagezwa mu nzego zegereye abaturage, no gushyira mu mihigo y’ingo no mu mihigo y’inzego z’ibanze ingamba zo gukumira, kurwanya no kurandura burundu ikibazo cyo gusambanya abana.

@igicumbinews.co.rw