Rwanda: Abayobozi bo mu nzego nkuru z’igihugu bigomwe umushahara w’ukwezi kwa kane

 Mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya Coronavirus, Leta y’u Rwanda yemeje ko abagize Guverinoma bose, Abanyamabanga bahoraho, Abayobozi b’ibigo bya Leta ndetse n’abandi bayobozi bakuru mu nzego z’igihugu, bazigomwa umushahara wabo w’ukwezi kwa Mata.

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga koi bi bigamije kunganira ingamba zafashwe zo gufasha abagizweho ingaruka n’icyo cyorezo.
Guverinoma y’u Rwanda irashimira Abanyarwanda bose ku bufatanye bakomeje kugaragaza ndetse no kumvira amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Coronavirus.

@igicumbinews.co.rw