Rwanda: Abo gahunda ya Guma mu rugo yatunguye bagiye gufashwa
Guverinoma y’u Rwanda yijeje gutanga ubufasha burimo gutanga impushya ku baturage by’umwihariko abo gahunda ya guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali yatunguye ikabasanga bari mu ntara ariko abaturage bagirwa inama yo kureba ubukana bw’icyorezo bakirinda gusaba ibitihutirwa.
Byatangajwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, ubwo yasobanuraga ingamba zafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Mutarama 2021 yanzuriwemo ko Umujyi wa Kigali ushyirwa muri gahunda ya guma mu rugo mu rwego rwo gukumira ubwandu bwa Coronavirus.
Minisitiri Prof Shyaka Anastase yavuze ko ubukana icyorezo cya COVID-19 gifite gisaba ko Abanyarwanda bakora mu buryo budasanzwe kugira ngo babashe guhangana nacyo.
Ati “Gahunda ya guma mu rugo ntabwo bishoboka ko itatubangamira, iratubangamira nyine. Ariko ni ugushyira ku munzani, uburyo itubangamira n’icyo twahomba tutayikoze, ikiremereye ni ikihe? Igisubizo ni uko tutubahirije gahunda ya guma mu rugo turajya mu bibazo bikomeye.”
Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko mu minsi 50 ishize abanduye barenga 46% y’abamaze kurwara kuva icyorezo cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020, mu gihe abamaze gupfa muri icyo gihe ari 65%.
Minisitiri Prof Shyaka avuga ko “Ubwandu bumaze kuba bwinshi cyane, niba dushaka ko ibyo bintu bihagarara, icyo cyorezo tugatangira kugica intege ni ngombwa ko hari uko biza kugenda… kuguma mu rugo ntabwo ari ibintu twakomera amashyi ngo ni byiza ariko ni ngombwa.”
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko ku bufatanye na Polisi y’Igihugu ndetse n’inzego zirimo Urwego Ngenzuramikorere, RURA, haza kubaho gufasha abantu guma mu rugo yasanze bari mu nshingano muri Kigali kandi bataha hanze yaho cyangwa ikaba ibasanze mu Ntara kandi baba mu mujyi.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Abanyarwanda bagirwa inama yo kumenya bakanasobanukirwa amabwiriza yashyizweho kandi bakumva ko kuyubahiriza ari inshingano zabo.
Ati “Icya mbere tuzafasha abantu bashobora kuba batunguwe n’aya mabwiriza bari ahantu hatandukanye bifuza kuba bari ahantu mu by’ukuri bumva bamara icyo gihe cy’iminsi 15, iki ni icyemezo kigomba kwihutirwa.”
CP Kabera avuga ko abantu bakwiye kubanza bagatekereza ku ngendo bateganya gukora niba koko ziri ngombwa cyangwa hari ubundi buryo bashobora gukora bagafasha mu kubahiriza amabwiriza yashyizweho.
Yakomeje agira ati “Birumvikana uko ingamba zimeze, guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali nibe guma mu rugo, ibisabwa nabyo ku kindi gice cy’igihugu abaturage nibabyubahirize. Nababwira ko Polisi yiteguye gukorana n’inzego zose dufatanya buri gihe mu gufasha abo bantu; no ku munsi w’ejo abazaba bafashe icyemezo cyo gukora ingendo nazo twabagira inama ko zaba ari ngombwa.”
Kigali ku munsi wa mbere wa guma mu rugo….
Polisi y’igihugu ivuga ko ku munsi w’ejo yifuza ko abaturage b’i Kigali bose bazaba bamaze gusoma no kumva amabwiriza yashyizweho kugira ngo hatazabaho kuruhanya n’abashinzwe umutekano.
Minisitiri Prof Shyaka yasabye abatuye mu Mujyi wa Kigali kubahiriza izi ngamba bakumva ko ejo mu gitondo basabwe kutirunda mu muhanda bitwaje ko hari serivisi runaka bakeneye.
Ati “Ishusho twifuza, turifuza Kigali mu gitondo bucya ari guma mu rugo, abafite ibyo bakeneye ntibirunde mu muhanda, ubundi begere ubuyobozi, polisi zirahari, telefoni zirahari kandi n’ubuyobozi bw’ibanze burahari. Turabafasha kugira ngo bya byangombwa by’ingenzi uyu munsi urangirane no kubikemura.”
Muri rusange muri ibi byumweru bibiri abatuye mu Mujyi wa Kigali bazamara bari muri guma mu rugo, bazaba babujijwe kuva mu ngo no gusurana keretse ku mpamvu z’ingenzi nk’izerekeye ubuzima, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki n’abakozi bagiye gutanga izo serivisi.
Ni ukuvuga ngo ingendo zose zigomba gutangirwa uruhushya na Polisi y’u Rwanda, mu gihe urutonde rurambuye rwa serivisi z’ingenzi zizakomeza gukora ruzatangazwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.