Rwanda-Burundi: Ibivugwa n’ingabo z’ibihugu byombi nyuma y’igitero cyagabwe Nyaruguru
Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko abantu batatu mu bagabye igitero mu Karere ka Nyaruguru bafashwe, mu gihe mu byo bafatanwe harimo ibikoresho bifite ibirango by’Ingabo z’igihugu z’u Burundi.
Mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa sita n’iminota makumyabiri, nibwo abantu babarirwa mu 100 bitwaje imbunda nini zirimo mashinigani (machine guns), imbunda zirasa za rockettes na gerenade, bateye ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda mu murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, mu Ntara y’Amajyepfo.
RDF yatangaje ko ko abateye bari bagamije kugirira nabi ababa mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Yanze uherereye mu kilometero kimwe gusa uvuye ku mbibi z’u Rwanda n’u Burundi, urindwa n’Ingabo z’u Rwanda ziri muri ako gace.
Basanze Ingabo z’u Rwanda ziri maso zitangira kubarasa, mu gitero cyamaze iminota iri hagati ya 20 na 30 muri icyo gicuku.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango avuga ko RDF yarashe abari bateye maze bahunga basubira mu Burundi aho bateye baturutse.
Yakomeje ati “Aba bitwaje intwaro bateye baturutse mu Burundi ndetse bahunze basubira muri icyo cyerekezo, bagana mu birindiro by’Ingabo z’u Burundi biherereye ahitwa mu Gihisi ho muri Komini Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoke.”
“Abagabye igitero basize inyuma abarwanyi babo bane bapfuye, ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda na radiyo za gisirikari n’ibikombe by’ibiribwa byanditseho “FORCE DE DEFENSE NATIONALE DU BURUNDI” (Ingabo z’Igihugu z’u Burundi). Batatu mu bagabye igitero bafashwe.”
Uretse abarwanyi bateye bishwemo bane abandi batatu bagafatwa, muri uko kurasana abasirikare batatu b’u Rwanda bakomeretse ku buryo bworoheje.
Lt Col Munyangango yakomeje ati “Turizeza Abanyarwanda ko abakoze ibi bakurikiranwa bakamenyekana. Turimo gushakisha, binyuze mu nzira za dipolomasi, amakuru yizewe kuri ibi bitero bihora bigaruka.”
Ni igitero kibaye nyuma y’iminsi mike mu Burundi hatowe ubuyobozi bushya burangajwe imbere na Gen Ndayishimiye Evariste, buhanzwe amaso harebwa niba buzazana impinduka ku bushotoranyi ku Rwanda bumaze igihe.
Iki gitero kandi cyabaye nyuma y’amasaha make mu Burundi bashyinguye Pierre Nkurunziza wahoze ari Perezida w’icyo gihugu, witabye Imana ku wa 8 Kamena azize uguhagarara k’umutima, nk’uko Guverinoma y’icyo gihugu yabitangaje.
Ku ruhunde rw’Ingabo z’u Burundi mu
Itangazo ryasohowe n’Umuvugizi w’ingabo z’u Burundi (FDNB) rihakana ko ubutaka bwa kiriya gihugu bwakoreshejwe n’abagabye igitero muri Nyaruguru.
Itangazo ry’ingabo z’u Burundi rigira riti “Ingabo z’u Burundi, FDNB zinyomoza amakuru yatangajwe na Minisiteri y’Ingabo (mu Rwanda) ku mbuga nkoranyambaga ko u Burundi bwahaye ubwihisho inyeshyamba zagabye igitero mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyira ku wa gatandatu tariki 27 Kamena 2020.
Rikomeza rigira riti “Ubutaka bw’u Burundi ntibushobora kuba ubwihisho ku bantu bitwaje intwaro bashaka guhungabanya ABATURANYI.”
Rivuga ko ingabo z’u Burundi FDNB zifite inshingano yo kubungabunga umutekano mu buryo buhoraho ku rubibi rw’u Burundi n’abaturanyi.