Rwanda: Hagiye kugwa imvura nyinshi ishobora guteza imyuzure n’inkangu

Hashobora kugwa imvura izateza inkangu(Photo:RBA)

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe, Meteo Rwanda cyaburiye Abanyarwanda ko uku kwezi kwa Gicurasi gushobora kuzagwamo imvura nyinshi izatera imyuzure ku baturiye imigezi n’inkangu.

Mu itangazo Meteo Rwanda yashyize hanze ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko guhera tariki ya 8 Gicurasi kugeza tariki ya 12 mu bice bitandukanye by’ Igihugu hateganyijwe kugwa imvura nyinshi ishobora kurenga milimetero 30 buri munsi.

Meteo Rwanda ivuga ko uduce dushobora kwibasirwa n’ iyi mvura idasanzwe harimo Intara y’ Amajyarugu, Amajyepfo ndetse n’ Uburengerazuba, ikongeraho ko mu duce dutandukanye tw’ Igihugu muri iyi minsi igera kuri ine hazagaragara ikirere kibi cyateza ibyago ku buzima bw’abaturarwanda.

Mu byago bishobora kwibasira Abanyarwanda nk’uko Meteo Rwanda yabitangaje harimo imyuzure, inkangu, iyangirika ry’ ibikorwa remezo bitandukanye ndetse n’impanuka mu mihanda zaterwa no kuba abashoferi batabasha kureba imbere.

Meteo Rwanda yakomeje ivuga ko hashobora no kuba ibyago byateza impfu ziturutse myuzure.

Meteo Rwanda yasabye Abanyarwanda bose kwitondera ibi bihe by’ imvura nyinshi, ndetse bakanakurikiza amabwiriza y’inzego zifite mu nshingano gukumira ibiza harimo kutugama imvura munsi y’ibiti, kutagendera mu binyabiziga mu gihe cy’ imvura irimo imirabyo n’inkuba ndetse no kudakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefone, televiziyo na radiyo mu gihe cy’imvura nyinshi.

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News online TV: